NCPD irasaba ko abafite ubumuga boroherezwa kwitabira ibikorwa by’amatora

Photo:NCPD

Kuwa 23 Kanama 2013 ku cyicaro cy’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ndetse n’ab’Urugaga rw’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima bahawe ikiganiro kuri gahunda y’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013.

Muri iki kiganiro, Komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’Amatora ushinzwe uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rutsiro, Bwana NTIBIRINDWA Suede, yagejeje ku bari mu nama aho imyiteguro y’amatora igeze,abagaragariza ko byinshi bimaze gukorwa kuko kugeza ubu, lisite y’abazitabira amatora yarakozwe, abazatora bahawe  amakarita y’itora ndetse na lisite ndakuka y’abakandida irahari. Yaboneyeho kubakangurira kwitabira ibikorwa byose by’amatora harimo kwiyandikisha kuri lisiti y’itora no gufata amakarita y’itora mashya; kuzafasha gutegura ahazatorerwa, guhanahana amakuru ajyanye n’amatora n’ibindi.

Bimwe mu byifuzo byatanzwe harimo korohereza abantu bafite ubumuga gusobanukirwa no kwitabira amatora. Aha twavuga, kuzajya hashyirwa umusemuzi w’ururimi rw’amarenga muri gahunda z’ibiganiro bitangwa, gutunganya site z’itora ku buryo abafite ubumuga bw’ingingo cyane cyane abagendera mu tugare babasha kwinjira mu byumba by’itora nta nkomyi.

Indi mbogamizi yagaragajwe ni ikibazo cy’abantu bafite ubumuga bwo kutabona kuko n’ubwo itegeko ribemerera guherekezwa n’abana batarengeje imyaka 16, byagaragaye ko hamwe na hamwe abo bana bashukwa ntibatore abakandida bifujwe n’abo baherekeje. Hakaba hifuzwa ko hazatekerezwa uburyo hazajya hateganywa impapuro z’itora zanditse mu nyandiko ya Braille.

 

Byakusanyijwe na Madamu Nyirabugenimana Sylvie

Umukozi ushinzwe itumanaho ridaheza/NCPD.