ABANYAMAKURU BARAHUGURWA KURI POLITIKI Y’IGIHUGU Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA

Mu rwego rwo kumenyekanisha politike y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, NCPD ku bufatanye n’Umuryango ‘Humanity Inclusion’-HI, irahugura abanyamakuru 20 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda hagamijwe kubamenyesha ibikubiye muri iyi politike ngo bazayimenyeshe abakurikirana ibitangazamakuru byabo. Ni amahugurwa ari kubera mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru yitabiriwe n’abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye. Aya mahugurwa yatangiye kuva tariki 22 kugeza 24 Kanama 2022. Umuhuzabikorwa wa gahunda yo kurera abana bafite ubumuga mu miryango Bwana Tuyizere Oswald ubwo yatangiza  aya mahugurwa, yasobanuriye abanyamakuru urugendo rw’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda, imbogamizi bagiye bahura nazo zirimo guhezwa, kwitwa amazina abapfobya, agaruka no ku mbaraga ubu Leta y’u Rwanda yashyize mu kwita ku bafite ubumuga hashyirwaho amateka n’amategeko yo kurengera Abantu bafite ubumuga, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, hashyirwaho  Abahagarariye abantu bafite ubumuga (abadepite bahagarariye abafite ubumuga),  politiki yo kwita ku bantu bafite ubumuga, inzego zibahagarariye zishinzwe kureba uko uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwubahirizwa,… Abari mu mahugurwa bongeye kwibutswa  inshingano za NCPD zirimo ugukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga, ubukangurambaga ku bafite ubumuga, no gukora ubukangurambaga kugira hakumirwe ikintu cyose gitera ubumuga no guhuza ibikorwa byose bikorerwa abantu bafite ubumuga. Abanyamakuru bari muri aya mahugurwa basabwe gukurikirana neza aya  mahugurwa  kugira ngo bazagire uruhare mu gutangaza ibikubiye muri iyi politike hagamijwe ko abantu bafite ubumuga badahezwa muri gahunda zose.