RUBAVU: HABEREYE UMWIHERERO WAHUJE ABANTU BAFITE UBUMUGA BARENGA 400!

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ifatanije n’Itorero ry’Abadiventesti  b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda  binyuze mu Cyiciro Cyihariye muri iri Torero (Special needs Ministry in the General Conference of Seventh Day Adventist Church)  bateguye umwiherero w’abantu bafite watangiye  tariki 10 Kanama 2018  kugera ku tariki ya   18 Kanama 2018. Mu kiganiro cyatanzwe na Tuyizere Oswald Umuyobozi w’Ishami ryo kubakira ubushobozi Abantu bafite Ubumuga  muri NCPD yatanze ikiganiro ku Iterambere rigamije impinduka ku bantu bafite ubumuga. Iki kiganiro kibanze ku iterambere Abantu bafite ubumuga basabwa kujyamo rishingiye ku burezi, ubuzima, akazi, kurengera abatishoboye ndetse no kwiyubakira ubushobozi ubwabo. Muri iki kiganiro kandi yabaganirije ku ngamba Leta y’u Rwanda iteganya ku bantu bafite ubumuga, haba iziteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015,  Gahunda y’Igihugu y’Impinduka, Icyerekezo 2020, Icyerekezo 2050, ndetse no mu mategeko amwe n’amwe arengera abantu bafite ubumua.

Dr Lary Evans Umuyobozi w’Icyiciro cyo kwita ku bantu  bafite Ubumuga  mu Nteko Nkuru y’Itorero ry’Abadiventesti ku Isi  yabwiye abafite ubumuga bitabiriye uyu mwiherero  ko kuba bafite Ubumuga  atari iherezo ry’ubuzima bwiza ko ahubwo bagomba guhora bashakashaka  uburyo bwo kugira  imibereho myiza, kubera ko kuva Adamu yakora  icyaha,  umwana w’umuntu azajya arya yiyushye akuya, yakomeje avuga ko n’Imana yita by’umwihariko ku bantu bafite Ubumuga, kuko ubwo Yesu yari ku isi nawe ubwo yahuraga n’abafite ubumuga yarabakizaga. Uyu mwiherero witabiriwe n’Abantu bafite ubumuga butandukanye 403  baturutse mu gihugu hose . Abitabiriye umwihehero  muri iyi minsi yose, bahabwa amasomo y’Ivugabutumwa bakigishwa kandi  amasomo agendanye n’imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga harimo Uburezi  , ubuhinzi n’Ubworozi ,indyo yuzuye ,  kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina  rikorerwa Abantu bafite Ubumuga, Uburenganzira bwa muntu muri rusange by’umwihariko uburenganzira bw’Abantu  bafite ubumuga ,Kwirinda no kurwanya icyorezo cya SIDA; bakingiwe indwara y’umwijima. Ubwo yasozaga ikiganiro cye, Bwana Tuyizere Oswald yakanguriye abantu bafite Ubumuga gutekereza ibyo bakora, kugira ngo batere intambwe bazamure imibereho yabo ugereranije n’iyo  bari basanzwe bafite.