Ikipe ya ADMH y'i Bujumbura yahuye n'Akarere ka Gisagara mu mukino wa SIT BALL

Abitabiriye Imikino(Ifoto:NCPD)

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2013 ikipe y’umukino bakina bicaye (Sit Ball) y’Abantu bafite Ubumuga y’Akarere ka Gisagara yerekeje i Burundi aho yari yitabiriye ubutumire bw’abaturanyi b’Abarundi mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 20 Nyakanga 2013 ku kibuga cya Jeunesse Sport i Bujumbura.

Iyi kipe yaherekejwe n’abantu benshi banyuranye harimo abahagarariye inzego bwite za Leta, Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ndetse n’Umuryango wita ku mikino y’Abantu bafite ubumuga. Muri bo twavuga:Bwana NYIRIMANZI GAKWANDI Vincent Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imari mu karere ka Gisagara ari nawe wari uhagarariye aberekeje mu Burundi, Furere KIZITO MISAGO Vice Prezida wa NPC-Rwanda, Madamu UWAMAHORO M Claire umukozi ushinzwe imikino n’imyidagaduro mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, HARERIMANA J De Dieu umukozi ushinzwe itorero, akaba afite mu nshingano ze siporo n’umuco by’agateganyo mu karere ka Gisagara ndetse na BAKUNDUKIZE Elyse Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu karere ka Gisagara. Ibi bikaba bigaragaza uburyo guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyigikira iterambere no guha agaciro abantu bafite ubumuga.

Nk’uko gahunda z’imikino zari ziteganyijwe, Association de Développement des Militaires Handicapes (ADMH) yateguye amakipe abiri Muzinga na Reference bityo habaho imikino itatu (Gisagara vs Referece, Reference vs Muzinga and Muzinga vs Gisagara).

Mu mukino wa mbere wahuje Gisagara na Reference warangiye Gisagara itsinze Reference, umukino wa kabiri urangira Reference itsinze Muzinga naho umukino wa gatatu Gisagara itsinda Muzinga nkuko bigaragara muri iyi mbonerahamwe.

Umukino

Ikipe

Ibitego

Amanota

1

Gisagara

35

3

 

Reference

14

0

2

Muzinga

22

0

 

Reference

27

3

3

Muzinga

20

0

 

Gisagara

29

3

Ibi byatumye Ikipe ya Gisagara iza ku mwanya wa mbere ifite ibitego 64 n’amanota 6, Reference iza ku mwanya wa kabiri ifite ibitego 41 n’amanota 3 naho Muzinga ku mwanya wa gatatu ifite ibitego 42 nta n’inota na rimwe.

Mu mukino usoza wahuje ikipe ya Gisagara n’iya Reference, igice cya mbere cyarangiye Reference ifite ibitego 9 kuri 21 bya Gisagara naho igice cya kabiri kirangira Reference ifite ibitego 19 kuri 36 bya Gisagara bityo Ikipe ya Gisagara ibasha kwegukana igikombe.

Umukino urangiye abafana bifuje ko hakinwa n’umukino wa sitting volley ball maze ikipe ya Gisagara ibasha kubatsinda amaseti 2 ku busa.

Biteguwe na

UWAMAHORO M Claire

Umukozi ushinzwe imikino n’imyidagaduro/NCPD