HARATEGURWA INGAMBA ZO GUCA UMUCO MUBI WO GUSABIRIZA

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ifatanije n’inzego zitandukanye  bari mu nama y’iminsi itatu, aho bagiye kuganira ku ngamba zo kurwanya umuco mubi wo gusabiriza. Nkuko byagarutsweho n’abitabiriye iyi nama ni uko icya mbere ari ukwigisha abasabiriza guhindura imyumvire kuko abenshi babikora baba barabaswe n’iyi ngeso mbi. Guca iyi ngeso rero birasaba kuganiriza no kwigisha abasabiriza ko gusabiriza bigayisha ababikora ndetse bigahesha isura itari nziza igihugu. Ikindi ni uko rero harebwa igituma abantu bakomeje gusabiriza hanyuma bagashishikarizwa gukoresha imbaraga zabo. Muri iki gihe usanga hari abacyumva ko kuba bafite ubumuga bazatungwa no gusabiriza aho gukora. Bamwe bari muri aya mahugurwa  bavuze ko Leta y’ u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya umuco mubi wo gusabiriza hashakirwa imirimo abantu basabiriza no gushishikarizwa gushyirwa mu ma koperative ndetse bagahabwa n’inkunga zibafasha gukora,  nyamara icyagagaraye ni uko bamwe muri bo bagiye  bapfusha ubusa iyo nkunga bahawe, ikindi kibabaje ni uko usanga hari abandi gusaba babigize umwuga kuko babikuramo inyungu nyinshi ziruta gukora indi mirimo, abandi basabiriza kubera ko nta bundi bushobozi bafite. Kuri aba rero hakaba hasabwa ko bo bakwigishwa  umwuga wo gukora ndetse no guhindura imyumvire y’uko kuba bafite ubumuga bitavuze ko  badashoboye. Abari mu nama rero basabye ko abahawe inkunga cyangwa abigishijwe bagasubira mu muhanda bagakurikiranwa n’amategeko. Ubu mu Rwanda gusabiriza ni icyaha gihanwa n’amategeko akaba ariyo mpamvu rero guca umuco mubi wo gusabiriza ari uko  inzego zose zizabigiramo uruhare.