NPC IRASHIMIRA NCPD INKUNGA YATEYE SIPORO Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA MURI UYU MWAKA WA 2018/2019

Bwana NDAYISABA Emmanuel Umunyambanga Nshingwabikorwa wa NCPD yavuze ko NCPD izakomeza gutera inkunga siporo y’abantu bafite ubumuga ndetse bagashishikariza uturere twasigaye inyuma kuyizamura no gushishikariza abafite ubumuga kuyitabira. Ibyo yabivuze kuri iki cyumweru kuri Petit Stade Amahoro ahabereye imikino isoza amarushanwa ya stiball muri uyu mwaka wa 2018/2019. Muri iyi mikino hitabiriye amakipe y’abahungu n’abakobwa yaturutse mu turere twa Gasabo, Gisagara, Gicumbi, Musanze, Karongi, Musanze, Kicukiro, Rubavu , Nyarugenge, Bugesera na Ngoma. Mu bagabo ikipe yabaye iya mbere ni iyo mu Karere ka Karongi naho  mu bagore iba iyo mu Karere ka Gicumbi. Bwana Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda, yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare muri aya marushanwa y’uyu mwaka aho ku isonga yashimiye NCPD ndetse na NUDOR.