NCPD & UPHLS BUNAMIYE INZIRAKARENGANE ZA JENOSIDE ZISHYINGUYE MU RWIBUTSO RWA GATAGARA

Ku wa 19 Gicurasi 2017, Inama  y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ( NCPD ) hamwe n’abakozi b’ Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga barwanya no guteza imbere ubuzima ( UPHLS) bunamiye inzirakarengane zishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi zishyinguwe mu rwibutso Gatagara mu karere ka Nyanza. Muri uru rwibutso rwa Gatagara hashyinguyemo imibiri 7,313 harimo abafite ubumuga 44 nkuko byasobanuwe na Bwana Karasira Claver umukozi w’uru rwibutso.

UBUTUMWA BWAHATANGIWE

Bwana  Niyomugabo Romalis Perezida w’ Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yavuze ko baje Gatagara mu rwego rwo gusubiza icyubahiro inzirakarengane zihashyinguye ndetse avuga ko ikibabaje ari uko mbere mbere abafite ubumuga batahabwaga agaciro kuko bitwagaga ibintu nyamara muri jenocide bakaza kwicwa bazira uko baremwe aho yagize ati: “Abagome bateguye Jenocide mbere babonaga ko abafite ubumuga atari abantu nk’abandi kubera amazina babitaga, aho jenocide ibaye  bibuka ko ari abantu maze batangira kubica nabo”. Yakomeje ashimira Leta y’ubumwe yahaye agaciro Abafite Ubumuga ndetse avuga ko NCPD iharanira ko ingangabitekerezo ya Jenocide yarimburwa burundu. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango y’Abafite Ubumuga barwanya Sida no guteza imbere ubuzima ( UPHLS)  Bwana Karangwa Francois Xaver yavuze ko mu nshingano za Leta harimo kurinda abaturage bayo no kubaha agaciro akaba ariyo mpamvu NCPD yahaye Abantu bafite ubumuga inyito zibaha agaciro bakareka kwitwa ibintu, akaba ariyo mpamvu Abafite Ubumuga nabo bafite inshingano zo kunamira abarokotse jenocide yakorewe mu mwaka 1994.Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Madamu Solange UMUTESI yashimiye NCPD na UPHLS igikorwa cyiza bagize cyo kunamira Abashyinguye mu rwibutso rwa Gatagara akomeza avuga ko hari ikizere cy’uko jenocide itazongera kubaho mu Rwanda ukundi bitewe ni uko hari imiyoborere myiza. NCPD na UPHLS bakaba barafashe mu mugongo abarokokeye i Gatagara batanga inkunga y’amafaranga igana na miliyoni imwe harimo ayo kuremera abacitse ku icumu bamugaye angina n’ibihumbi 800,000, hamwe no kwita no gutunganya urwibutso rwa gatagara ibihumbi 200,000, yashyikirijwe umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo.