Nyuma y’uko Dr NDAHIRO James wari Depute uhagarariye Abafite Ubumuga mu Nteko y’Afurika y’Iburasirazuba(EALA) arangije manda ze ebyiri zitegenywa n’amategeko ,kuri uyu wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2017, mu Rwanda habaye amatora y’abazahagarira Abantu bafite Ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba hiyamamaje abakandinda batatu aribo Bahati Alexis ,Tumusiime Sharon na Mukarwego Betty. Muri aba bakandida hatowemo babiri aribo: Bahati Alexis na Tumusiime Sharon bashyikirijwe Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda ,hanyuma ikazatoranyamo umwe uzahagarira Abantu bafite Ubumuga mu nteko ya EALA. Ubwo biyamamazaga bavuze imigabo n’imigambi yabo , Bwana Bahati yavuze ko mu byo azakora natorwa azihutisha gushyira ikigega kizateza imbere Abantu bafite ubumuga, gushyira mu bikorwa ibikubiye muri SDGs biteza imbere imibereho myiza y’Abantu bafite ubumuga, kumenya aho umuntu wese ufite Ubumuga aherereye no kumugezaho ibyo yemererwa n’amategeko.Tumusiime Sharon yijeje abatora ko bamugiriye ikizere yazazamura imibereho myiza y’Abantu bafite hashyirwaho ibigo n’amavuriro yo kuvura PWD. Mukarwego Betty yavuze ko azateza imbere ubwisanzure mu ngendo hakoreshejwe indangamuntu muri EAC yose , gukora ubuvugizi hagashyirwaho National Council muri Soudan y’Amajyepho n’Uburundi , ndetse no guteza imbere uburezi budaheza hashakwa abarimu bafite ubunararibonye mu burezi budaheza bazava mu bindi bihugu by’Afurika y’Iburusirazuba. Mu rwego rw’ubukungu yavuze azaharanira ko hazakoreshwa ifaranga rimwe muri EAC.
AGASHYA KABONETSE MU MATORA NI INYANDIKO Y’ABATABONA YAKORESHEJWE MU GOTORA
Ni ubwa mbere mu mateka y’ u Rwanda Abafite Ubumuga bwo kutabona batoye mu ibanga kuko bakoresheje inyandiko y’abatabona kuko ubusanzwe bifashishaga umwana uri munsi y’imyaka 18 cyangwa se undi muntu ufite ubumuga yihitiyemo. Muri aya matora kandi basabye buri wese kuzashishikariza buri mu Nyarwanda wese kuzagira uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika bafasha abanyantege nke kugera aho matora azabera nkuko bisanzwe mu muco Nyarwanda wo gufasha abanyantege nke.