NI IZIHE NYITO ZIKWIRIYE GUKORESHWA KU BANTU BAFITE UBUMUGA?

Ifoto: Abitabiriye inama

Hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda, abantu bafite ubumuga bagiye bitwa amazina atandukanye hashingiwe ku bumuga bafite. Amenshi muri ayo mazina usanga asesereza cyangwa apfobya abayitwa. Muri yo twavuga, ikimuga, igipfamatwi, ikizongwe, zezenge n’andi menshi.

Hashingiwe ku ihame ryo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse by’umwihariko uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, ku itariki ya 21 Gashyantare 2013, mu cyumba cy’inama cya Hotel Nobleza ku Kicukiro, hateraniye inama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe ku kurebera hamwe amagambo abereye akwiriye kwitwa abantu bafite ubumuga.

Mu ijambo ry’ikaze, Bwana Rusiha Gastone Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, yerekanye ko iyi nama igamije kwerekana amagambo atesha agaciro abantu bafite ubumuga, hakareberwa hamwe inyito zibereye ndetse zubahiriza uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga.  Yatanze ingero z’amazina yagiye akoreshwa nka  ‘’kaboko’’, ‘’ruhuma’’, ‘’ikiragi’’, ‘’nyamweru’’ n’andi atandukanye. Yavuze ko n’ubwo ayo magambo yagiye akoreshwa ashingiye ku muco; umuco ari ikintu kigenda gikura akaba ari yo mpamvu dukwiriye kuyahindura, tugacura andi abereye tukayashyikiriza abanyarwanda.

Mu gufungura ku mugaragaro iyi nama, Bwana Nzabonimana Guillaume Serge, Umujyanama wa Nyakubahwa Minisitiri w’Umuco na Siporo yerekanye ko iyi gahunda ije ikurikira izindi gahunda za Leta zo guteza imbere abantu bafite ubumuga, atanga urugero rw’urugendo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiriye mu Karere ka Nyaruguru agasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona. Ibi byerekana agaciro gakomeye Guverinoma y’u Rwanda iha abantu bafite ubumuga.

Ku bijyanye no gushaka amagambo adasesereza abantu bafite ubumuga, yibukije ko Minisiteri y’Umuco na Siporo ifite mu nshingano gukora ubuvugizi kugira ngo habeho inyito z’abantu ku buryo bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu; akaba asanga iyo gahunda ari iya twese, isaba ubufatanye n’inzego zitandukanye. Mu gusoza, yasabye kurushaho gukangurira ababyeyi b’abana bafite ubumuga kutavutsa abana amahirwe yo kwiga.

Mu biganiro byatanzwe harimo:

  • Amategeko arengera abantu bafite ubumuga
  • Ubuhamya bw’umwe mu bantu bafite ubumuga
  • Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango y’Imiryango itari iya Leta (NUDOR)

Nyuma yo kuganira kuri izi nsanganyamatsiko no kumva ubuhamya bw’umwe mu bafite ubumuga wagaragaje ko umuryango nyarwanda utakibita amazina biswe n’ababyeyi babo ko ahubwo ubita amazina asebye ajyanye n’ubumuga bwabo, hafashwe imyanzuro ikurikira:

1.  Hashingiwe ku nshoza y’amagambo ndetse n’uburyo ba nyir’ubwite (Abantu bafite ubumuga) babibona, abitabiriye inama berekanye inyito zitagomba kuvugwa ndetse n’izo bifuza ko zazisimbura. Ayo magambo ni aya akurikira:

Ntibavuga

Bavuga

Abamugaye, abantu babana n’ubumuga

Umuntu ufite ubumuga, Abantu bafite ubumuga

Ikimuga, igicumba, kaboko, kajorite,

Umuntu ufite ubumuga bwo bw’ingingo

Igipfamatwi

Umuntu ufite ubumuga bwo kutumva

Impumyi, ruhuma, kajisho

Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona

Ikimara, ikigoryi, ikiburaburyo, ikizongwe, igihwinini, zezenge

Umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe

Kanyonjo

Umuntu ufite ubumuga bw’inyonjo, umuntu ufite inyonjo

Igikuri

Umuntu ufite ingingo ngufi, umunyengingongufi, umugufi, umunyabugufi

Nyamweru, ibishwamweru, umuzungu wabuze icyayi, nyamwema

Nyamweru, umunyabweru, umunyabwera

 2.   Hashyizweho itsinda ry’impuguke rizanoza aya magambo mu mwiherero, hashingiwe ku burebure bw’amagambo n’ubufatike bwayo. Iryo tsinda rigizwe n’abantu bakurikira:

 

  • Nsanzabaganwa Straton    : Umujyanama mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC)
  • Gasimba François Xavier   : Umwarimu mu Ishuri Nderabarezi rya Kigali, (KIE)
  • Bizimana Dominique           : Perezida w’Impuzamiryango y’Abafite ubumuga (NUDOR)
  • Nyiransengimana Odette    : Umukozi muri Handicap International (HI)
  • Kayijuka Emmanue   :Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (SB)
  • Tuyizere Oswald        :Umuyobozi w’Ishami mu Nama y’Igihugu y’Abafite ubumuga   (NCPD)

 3.  Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga izategura Inama yo kwemeza aya magambo ndetse n’uburyo bwo kuyakwirakwiza mu Banyarwanda ndetse n’Abaturarwanda bose.

Mu gusoza inama, Umujyanama mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco Bwana Nsanzabaganwa Straton yashimye ibyagezweho mu nama avuga ko n’ubwo guhindura imyumvire ari inzira ndende hatagomba kubaho gucika intege kuko uburenganzira buharanirwa. Yasabye kandi ko itsinda ryahawe umurimo wo kunoza ariya magambo rikwiriye kugira ingufu, rigakorana umwete kugira ngo rigere ku nshingano zikomeye kahawe.

Byateguwe na:

Nyirabugenimana Sylvie

Ushinzwe itumanaho ridaheza/NCPD