MURI SITTING VOLLEYBALL, U RWANDA RWABONYE ITIKE YO GUPIGANIRA Y’IGIKOMBE CY’ISI

Amakipe y’u Rwanda ya “sitting Volley ball” mu bagore no mu bagabo   babonye itike y’imikino y’igikombe cy’isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships” izabera mu Buholandi muri Nyakanga 2018. Iyi ntsinzi yabonetse yo kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika muri Volleyball y’abafite ubumuga “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships 2017” yabereye mu Rwanda kuva tariki 13 kugeza 17 Nzeri 2017.

Amakipe y’ibihugu yitabiriye amarushanwa

Mu cyiciro cy’abagore, iyi mikino y’Afurika yari yitabiriwe n’ibihugu 4 birimo Misiri, Kenya na RDC, aha ikipe y’u Rwanda yabaye iya mbere itsinze Misiri ku maseti 3-0. Mu mukino wa nyuma itsinda iseti ya mbere kuri 25-14, iya kabiri kuri 25-20 n’iya gatatu kuri 25-11. Ikipe y’igihugu ya Kenya yegukanye umwanya wa 3, itsinze RDC amaseti 3-0 (25-14, 25-15 na 25-10). Mu cyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe 11, Misiri yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma ku maseti 3-0. Misiri yatsinze iseti ya mbere kuri 25-16, iya kabiri kuri 25-8 n’iya gatatu ku manota 25-14. Muri iki cyiciro, Maroc yaje kwegukana umwanya wa gatatu itsinze Algerie ku maseti 3-0 (25-14, 26-24 na 25-19). Iyi mikino yakiriwe n’Igihugu cy’u Rwanda yagenze neza nyuma y’uko Igihugu cya Kenya kitashoboye kuyakira  nkuko byavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda”, Nzeyimana Celestin.

Urutonde rw’uko amakipe yakurikiranye

Uko amakipe yakurikiranye, mu bagore, u Rwanda ni urwa mbere hakaza Misiri, Kenya na RDC. Mu bagabo, Misiri yabaye iya mbere, u Rwanda ku mwanya wa 2 naho Maroc yegukanye umwanya wa 3. Amakipe abiri ya mbere ku ruhande rw’abagore n’abagabo muri “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships 2017” y’umwaka wa 2017, yabonye itike yo kuzahagararira umugabane w’Afurika mu mikino y’igikombe cy’isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships” izabera mu Buholandi 2018.