INZEGO ZA NCPD ZO MU KARERE KA GICUMBI ZAHUGUWE KU BURENGANZIRA BW’ABANTU BAFITE UBUMUGA

Ku wa 20/06/2017, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) yahuguye inzego zatowe guhagararira Abantu bafite Ubumuga bo mu Karere ka Gicumbi. Hahuguwe abagize komite za NCPD bagera kuri 200 hamwe n’Abashinzwe Imibereho myiza n’Uburezi bo mu mirenge 21 igize AKarere ka Gicumbi. Ubwo yafungura aya mahugurwa Madamu BENEHIRWE Charlotte Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, yavuze ko Akarere ka Gicumbi mu mihigo yako harimo gufasha kwifasha abatishoboye n’Abantu bafite ubumuga badategereje inkunga ya Leta, ibi bigaragarira mu kubigisha imyuga no kubashishikariza gukora ubucuruzi aho kwirirwa basabiriza, yakomeje avuga ko mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza,Akarere gakorana n’abafatanyabikorwa  mu gushaka insimurangingo n’inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga bazikeneye ndetse no guteza imbere uburezi budaheza , Abafite ubumuga kandi bashishikarizwa kurengera uburenganzira bwabo.

BIMWE BY’UMWIHARIKOIBYAGEZWEHO MU KARERE KA GICUMBI KUVA MU MYAKA ITANU ISHIZE.

Bwana NDAYISABA Emmanuel Umunyamabanga Nsingwabikorwa wa NCPD yavuze ko  biri Mu nshingano za NCPD zo gukorana n’inzego zitandukanye, niyo mpamvu NCPD ifatanije n’Akarere ka Gicumbi hakozwe ibikorwa bitandukanye byo kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga birimo : Gutanga  inkunga ya 2, 100,000 Rwf yo gufasha ibikorwa by’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu mirenge uko ari 21. Hatanzwe 7,229,997 (Rwf), yo kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga harimo yo gufasha kubona insimburangingo, inkunga mu burezi, kwivuza no kwiteza imbere. Gushyira Abafite Ubumuga mu byiciro, Gushinga no gushyiraho amakipi y’imikino  y’Abantu bafite Ubumuga mu mikino ya  SITBALL na SITTING VOLLEYBALL ndetse aya makipe yazanye igikombe cya sitball ku rwego rw’Igihugu cy’U Rwanda.

BONGEYE KWIBUTSWA UBURENGANZIRA BAFITE NUKO BARENGERWA N’AMATEGEKO NK’ICYICIRO CYIHARIYE

Kubera ko Abantu bafite Ubumuga ari icyiciro cyihariye kandi gitangiye kwitabwaho na Leta y’u Rwanda mu gihe cya vuba, Abafite ubumuga bafite uburenganzira nk’ubw’abandi ndetse bakagira amategeko n’amateka abarengera yihariye mu byiciro bitandukanye aribyo: Uburezi, Ubuzima, Umurimo, Imikino n’imyidagaduro, Gukurirwaho imbogamizi, Kugira uruhare mu bya politiki, Ubutabera