NCPD IRASHISHIKARIZA ABAFITE UBUMUGA KWIHANGIRA IMIRIMO

Bimwe biri mu nshingano z’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga  (NCPD) ni ugushishikariza Abantu bafite ubumuga kwiteza imbere, gucika ku muco mubi wo gusabiriza bihangira imirimo, ni kubw’iyo mpamvu  NCPD yagiranye  amasezerano y’ubufatanye na gahunda ya Hanga Umurimo (NEP) ikanyuza  inguzanyo muri BDF hanyuma  Abantu bafite ubumuga bagahabwa izo inguzanyo binyuze muri SACCO, nyuma yo gusuzuma ko  umushinga wizwe neza  kandi bigaragara neza ko uwo mushinga utanga akazi kandi uzabyara inyungu. Mu rwego rwo kuzuza inshingano zayo Bwana NYIRIMIGABO Thierry umukozi muri NCPD ushinzwe gukurikirana iterambere ry’Abantu bafite Ubumuga ,  yasuye abahawe inguzanyo bo mu karere ka Rusizi hagamijwe kureba uko iyo nguzanyo bayikoresheje ndetse hagamijwe no gushishikariza abandi bafite Ubumuga bacikanywe kwitabira gufata inguzanyo. Abafite Ubumuga bafata iyo nguzanyo iba irimo ni inkunga kuko kuko bishyura 50 % ku nyugu ya 10%.

INGUZANYO YABAYE ISOKO YO GUKEMURA IBIBAZO

Bamwe mubahawe inguzanyo baratanga ubuhamya:Uwimana Jean Damascene utuye mu Murenge wa Gihundwe ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko yishimira inguzanyo yahawe muri gahunda ya Hanga umurimo, kuko kuva yabona inguzanyo yashoboye kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, kugura amatungo magufi no gukemura ibibazo bimwe na bimwe byo mu rugo ibyo akaba abikesha ubucuruzi bw’itumanaho ryo kugurisha amakarita yo guhamagara ndetse na MTU. Bwana Nsekanabo Jean Baptiste ufite ubumuga bukomatanyije kutumva no  kutavuga nawe wahawe inguzanyo yihangiye umurimo wo gucura boutique hamwe n’ituma rya MTN,TIGO na Airtel ubu arishimira ko yabashije kubaka inzu ndetse akaba yishimira ko abona inyungu yo irenga ibihumbi maganatatu ku kwezi. Rukeratabaro Leo ufite ubumuga bw’ingingo  mu buhamya  bwe, ni uko inguzanyo yahawe yaje imwongerera igishoro yarasanganywe  cyo gukora inkweto ku buryo yahaye akazi abantu bagera kuri batanu kandi bahembwa neza, ahubwo akaba ayifuza ko inguzanyo yakwiyongera.

Nubwo hari ibyishimirwa byaturutse mu nguzanyo ni uko hari bamwe babonye izo nguzanyo nyamara batubahiriza amasezerano yo kwishyura bityo bakaba basabwe kwihutira kwishyura.