IGIRIRIRE ICYIZERE MWANA N’IBINDI BIRI IMBERE BIZASHOBOKA

Muri uyu mwaka wa 2017/2018 w’ingengo y’imari, NCPD irimo gukora ubukangurambaga ku matsinda y’Ababyeyi bafite Abana bafite Ubumuga, agaragakiaramo ababyeyi bagerageje kwishyira hamwe hagamijwe guhumurizanya no gusangira ubuzima  ku bijyanye n’uburyo bakwakira abana babo; aya matsinda usanga ahanini yaragiye ahuzwa n’ibigo byita ku bantu bafite ubumuga, nyuma yo kubona ko abana baba muri ibyo bigo imiryango yabo iba yarabatereranye burundu. Igirire Icyizere mwana n’ibindi biri imbere bizashoboka ni imwe mu mvuga wakirizwa n’amatsinda y’ababyeyi y’abana bafite Ubumuga bo mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Intara y’Uburengerazuba.Nyuma y’uko bigaragaye ko akato, ihezwa n’ihohoterwa rikorerwa abantu bafite ubumuga cyane cyane abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ahanini rikorerwa mu miryango yabo ndetse kugeza ubu hakaba hakigaragara ibibazo byinshi by’abana bafite ubumuga bagihishwe n’ababyeyi babo bityo bakaba barananiwe kubakira  kubera uburemere bw’ubumuga bwabo, ni muri urwo rwego Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) imaze iminsi mu bikorwa byo kwegera amatsinda y’Ababyeyi bafite ubumuga hagamijwe kubahumuriza no kubakangurira kwakira no guha agaciro abana babo bafite ubumuga  kuko ari abana nk’abandi. Mu kaganira  n’abo babyeyi, akenshi ibibazo bikomeye bahura nabyo bishingiye kuri abo bana babo, ibyo twavuga ahanini nk’amakimbirane ahora mu miryango imwe n’imwe aho abashakanye usanga bitana ba mwana ku bijyanye no kwita no kwakira umwana wabo; kubura ubushobozi bwo kuvuza uwo mwana bityo bagahitamo kumukingirana mu nzu bityo ubumuga bukarushaho kwiyongera;  kubura uburyo bwo kubishyurira mu mashuri yihariye bitewe n’icyiciro cy’ubumuga bwabo; imyumvire ikiri hasi cyane ya bamwe mu babyeyi   n’abaturanyi babo aho bumva ko abo bana n’ubundi ntacyo bazabamarira; kuba ahanini mu miryango usanga uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga butubahirizwa; kuba imiryango myinshi  irimo abana bafite ubumuga yugarijwe n’ubukene  kuko abo babyeyi bavuga ko ibyo batunze usanga ahanini biba byarashiriye kuri abo bana  babavuza. Ibi bikaba  byaratangajwe n’Ababyeyi  bagize amatsinda atandukanye,  NCPD  yasuye kuva ku itariki 10 Mutarama 2018 kizanakomeza kugeza kuwa 15 Gashyantare 2018, ahamaze gusurwa amatsinda: TUBARERE NI NK’ABANDI, VA MU BWIGUNGE, N’ABACU TUBITEHO, IGIRIRE ICYIZERE MWANA, UMWANA NK’UNDI,  EJO HEZA , JYA MBERE MWANA yo mu Karere ka Musanze,Gakenke na Rubavu.Abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga Madamu UWAMARIYA Florentine na Bwana NKURAYIJA Marcel mu biganiro bagirana n’abo babyeyi, babafasha gusobanukirwa n’imiterere y’ubuzima bw’umwana ufite, kubafasha kwiyakira no kwakira abo abana babo ndetse bakabasobanurira n’akamaro k’aya matsinda kuko ari inzira ituma bashobora kuva mu bwigunge  ndetse no kutagira  ipfunwe baterwa no kumva ko bagushije ishyano. Bakira ibibazo bafite kandi bakabagezaho amakuru y’ingamba nziza Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ifitiye abana  bafite ubumuga ndetse n’ibikorwa bimaze gukorwa.  NCPD kandifite gahunda yo kubaba hafi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi binyuze muri ayo matsinda y’Ababyeyi hifuzwa ko yahindurwamo amakoperative hagamijwe gukomeza guhuza imbaraga kugira ngo Abana bafite ubumuga barusheho kwitabwaho.