RUBAVU: HABEREYE UMWIHERERO W’IMINSI 8 Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA

Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga (NCPD) ifatanije n’Itorero ry’Abadiventesti  b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda  ku bufatanye n’Ishami ryita ku bantu bafite ubumuga ryo mu itorero ry’Abafite Ubumuga ku isi (Special needs Ministries Departments of the General Conference of Seventh day Adventists Church)  bateguye umwiherero w’abantu bafite ubumuga  urimo kubera mu Karere ka Rubavu mu gihe cyingana n’iminsi umunani. Uyu mwiherero  watangiye  tariki 10 Kanama 2018  ukazarangira tariki ya 18 Kanama 2018. Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana Tuyizere Oswald Umuyobozi w’Ishami ryo kubakira ubushobozi Abantu bafite Ubumuga muri NCPD yabwiye abari muri aya mahugurwa ko politike ya Leta y’u  Rwanda mu kurengera Abantu bafite ubumuga ishingiye ku ngingo ziboneka  mu  Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, igashingira na none  kuri gahunda y’imbaturabukungu aho usangamo ingingo zivuga ko  kwita ku bantu bafite Ubumuga ari inshingano za  buri mufatanyabikorwa wese, nk’amadini, inzego za Leta,, abikorera,, … Abafite Ubumuga kandi bagomba gukurirwaho imbogamizi mu burezi,, mu bikorwa remezo,, mu ikoranabuhanga.,… Dr Lary Evans Umuyobozi w’Ishami ryo kwita ku bantu  bafite Ubumuga mu Itorero ry’Abadiventesti ku  rwego rw’isi  yabwiye abafite ubumuga bitabiriye uyu mwiherero  ko kuba bafite Ubumuga atari iherezo ry’ubuzima bwiza ko ahubwo bagomba guhora bashakashaka  uburyo bwo kugira  imibereho myiza, kubera ko kuva Adamu yakora icyaha, umwana w’umuntu azajya arya yiyushye akuya, yakomeje avuga ko n’Imana ibabarana n’abantu bafite Ubumuga, kuko ubwo Yesu yari ku isi nawe ubwo yahuraga n’abafite ubumuga yarabakizaga.. Uyu mwiherero witabiriwe n’Abantu bafite ubumuga butandukanye 403.  Abafite ubumuga  baturutse mu gihugu hose. Abitabiriye umwihehero  muri iyi minsi yose, bahabwa amasomo y’Ivugabutumwa bakigishwa kandi  amasomo agendanye n’imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga harimo uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, indyo yuzuye,  kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina  rikorerwa Abantu bafite Ubumuga, uburenganzira bw’Abantu muri rusange by’umwihariko uburenganzira bw’Abantu  bafite ubumuga,, kwirinda no kurwanya icyorezo cya SIDA, politike ya Leta  y’u Rwanda ifitiye abantu bafite ubumuga, bakingiwe indwara y’umwijima.   Ubwo yasozaga ikiganiro cye Bwana Tuyizere Oswald yakanguriye abantu bafite Ubumuga gutekereza ibyo bakora kugira ngo batere intambwe bazamure imibereho yabo ugereranije n’iyo  bari basanganzwe bafite.