MU MASHURI, IGIKOMBE CYA SITBALL GITWAWE NA HVP GATAGARA NYANZA MU BAHUNGU NO MUBAKOBWA

Nyuma y’aho Inama y’Ígihugu y’Abantu bafite ubumuga NCPD ihuguriye abatoza, abasifuzi ndetse igashinga n’amakipe ya sitball mu mashuri n’ibigo byigisha Abantu bafite Ubumuga, kuri iki cyumweru tariki ya 17 Kanama 2018 mu karere  ka Huye, mu kigo cya HVP Gatagara Huye, habereye amarushanwa yahuje amakipe yaturutse mu bigo bya HVP Gatagara Nyanza, Huye na HRD Muhanga. Hitabiriye amakipe y’Abahungu n’abakobwa uretse HRD Muhanga hitabiriye ikipe y’abahungu gusa. Amarushanwa yarangiye igikombe gitwaye n’íkipe ya HVP Gatagara NYANZA itsinze HV Gatagara Huye, ku ruhande rw’abahungu. Naho ku ruhande rw’abakobwa, igikombe cyatwawe na HVP Gataragara Nyanza itsinze HVP Gatagara Huye, Amakipe yose yahembwe ibihembo bingana hagamijwe gushishikariza abakinnyi kugira umuhati wo gukina kugira ngo bazahinduke abanyamwuga. Hatanzwe imipira yo gukina, imyenda yo gukinana. Nkuko byasobanuwe na Byiringiro Jean Claude ushinzwe imikino n’ímyidagaduro mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), amaze gutanga ibihembo ni uko gahunda yo guteza imbere imikino n’imyidagaduro y’Abantu bafite Ubumuga cyane mu rubyiruko rufite ubumuga   biri mu nshingano  inshingano za NCPD. Impanuro zahawe abakinnyi biga muri aya mashuri ni uko imikino y’Abantu bafitebubumuga itangiye vuba aha mu Rwanda ariko igishimishije ni uko  ku rwego rw’isi  u Rwanda  rufite umwanya wa mber  muri ’Afurika. Yakomeje avuga ko guteza imbere imikino n’imyidagaduro by’abantu bafite ubumuga bizakomeza nkuko biri mu nshingano za NCPD. Mu mwaka utaha w’ingengo y’Imari wa 2018/2019, siporo y’abantu bafite Ubumuga ikazibanda ku bikorwa byo kuzamura impano z’abana mu mikino itandukanye (Boccia,sitball na sitting volleyball, wheelchairbasketball, athletism, etc).