NCPD irashishikariza inzego z’ibanze kwinjiza gahunda z’abafite ubumuga muri gahunda z’ibikorwa byabo

Bamwe mu bitabiriye inam (Ifoto:NCPD)

Ibi ni ibyaganiriweho mu nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje Inama y’igihugu y’Abantu bafite ubumuga n’abayobozi ndetse n’abakozi  b’akarere ka Bugesera, abayobozi b’imirenge, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge ndetse na Komite z’inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego rw’imirenge yose ya Bugesera.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze abantu bafite ubumuga mu Rwanda ndetse n’ishyirwaho ry’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, abitabiriye inama baganirijwe ku itegeko rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange banarebera hamwe uburyo bwo kwinjiza ibikorwa by’abantu bafite ubumuga muri gahunda zose zipangwa mu Karere ndetse no mu Mirenge.

Ibi bishimangirwa n’uko muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) icyiciro cy’abafite ubumuga cyashyizwe mu byiciro bigomba kwitabwaho muri gahunda zose (cross-cutting issues). Mu bigomba gushyirwamo ingufu harimo kubaka inyubako zorohereza abantu bafite ubumuga, gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kubona amakuru hakoreshwa imvugo y’amarenga, gushimangira gahunda y’uburezi budaheza n’ibindi.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama harimo kongera ingufu mu buvugizi bukorwa kugira ngo ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’abafite ubumuga yongerwe, guha agaciro abantu bafite ubumuga hamaganwa inyito mbi zipfobya nk’ikimuga, igipfamatwi n’andi mazina mabi. Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga yasabwe gukora ibishoboka byose kugira ngo imibare y’abafite ubumuga imenyekane bityo hajye horoshywa igenamigambi ribakorerwa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Ubukungu Bwana RUKUNDO Julius, yashimiye iki gikorwa maze ashishikariza abafite ubumuga kwibumbira mu makoperative kugira ngo iterambere ryabo ryihute anaboneraho gusaba abayobozi bose bari bitabiriye inama gushyira imbaraga mu kurengera abantu bafite ubumuga.

Twabamenyesha ko igikorwa nk’iki cyabaye no mu Karere ka Rwamagana kuwa 29 Kanama 2013 kikaba kizakomereza no mu tundi turere.

Byakusanyijwe na:

Madamu Nyirabugenimana Sylvie

Umukozi ushinzwe itumanaho ridaheza/NCPD/b>