Duheshe Agaciro Umurimo, Turemera abatawufite

Ifoto: Bamwe mu bitabiriye inama

“Duheshe agaciro umurimo, turemera abatawufite”; iyi, niyo yari insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihijwe ku itariki ya 1 Gicurasi 2013.

Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga bahuriye mu cyumba cy’inama cy’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) maze bafata umwanya wo gusubiza amaso inyuma baganira uko bakwiye kunoza umurimo.

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uy’umwaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Bwana Emmanuel NDAYISABA yabwiye abakozi ko guhesha agaciro umurimo bivuze kuwukora neza, kuwunoza, kuwushyira imbere ugamije kugera ku musaruro ugaragara. Yibukije abakozi ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 harimo guhanga imirimo igera ku bihumbi Magana abiri maze aboneraho gushishikariza abakozi gushaka icyunganira umushahara babona bityo bakaba biremeye umurimo ndetse banaremeye abazabafasha muri icyo gikorwa.

Mu bitekerezo byatanzwe, ahanini icyagarutsweho ni uko buri wese akwiriye gushishikarira umurimo kuko umutunze, akawukora neza. Ku bijyanye no kuremera abadafite umurimo, Umukozi ushinzwe amahugurwa,Bwana Murera Emmanuel agendeye ku buhamya bw’igikorwa bamaze iminsi bakora cyo gutoranya bamwe mu bafite ubumuga bazigishwa imyuga itandukanye, yavuze ko haza abantu benshi cyane ariko abagera kuri mirongo icyenda ku ijana (90%) bagasubirayo batabonye umwanya. Ibi bikaba byerekana ko abantu bafite ubumuga benshi bafite inyota yo kwiteza imbere bihangira umurimo ariko hakaba hari imbogamizi ikomeye kuko usanga abenshi batarabashije kwiga. Kuri icyo, yatanze igitekerezo ko hakwiriye kurebwa uburyo hashyirwaho ikigega gifasha abafite ubumuga kwihangira umurimo nk’uko byakozwe ku bagore.

Mu gusoza, abakozi basabwe kujya basubiza amaso inyuma bakareba niba ibyo bakora hari impinduka bigize mu mibereho y’abafite ubumuga maze hemezwa ko hazakorwa raporo yerekana icyo ibikorwa byakozwe byamariye abantu bafite ubumuga.

Ibirori by’uwo munsi byakomereje muri Restaurant Kalisimbi, abakozi hamwe n’abayobozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga barasangira baranasabana.

Byateguwe na:

Nyirabugenimana Sylvie

Ushinzwe itumanaho ridaheza/NCPD