Igikorwa cyo gukorera ubuvugizi Abantu bafite ubumuga ngo bazahabwe akazi mu nganda zitunga cyakomereje mu karere ka Rutsiro na na Rubavu kuri uyu wa 1 Gicurasi 2018 kikaba cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umurimo. Ubuvugizi bwakorewe mu nganda za COOPAC Nyamwenda CYEBUMBA COFFEE Washing Station, KIVU COFFEE Washing Station, CYONDO COFFE Washing Station,RWACOF NYAMYUMBA, COOPAC LTD, SDL KABILIZI, RWACOF, Rwinyeri. Ubwo hasurwaga izi nganda zitunganya kawa hari aho usanga barahaye akazi abantu bafite ubumuga nko muri RWACOF Rwinyoni bahaye akazi umuntu 1 ufite ubumuga, COOPAC LTD bahaye akazi 3, RWACOF NYAMUMBA 3, CYONDO COFFE Washing Station umuntu umwe, COOPAC Nyamwenda 1, naho izi nganda zasuwe nta muntu ufite ubumuga zahaye akazi. ubwo Bwana Nyilimigabo Thierry Umukozi mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga yabazaga impamvu nta muntu ufite ubumuga bahaye akazi bamwe basubije ko bari bazi ko abantu bafite ubumuga bataje gusaba akazi abandi bavuga ko batari bazi ko abafite ubumuga badashobora gukora akazi. Bwana Nyirimigabo yakomeje asobanurira abayobora izi nganda ko bitewe n’icyiciro cy’ubumuga umuntu afite, ashobora gukora akazi gatandukanye mu nganda zitunganya ikawa, kubera ko ufite ubumuga ashobora gusoroma, kuronga, gutonora, kwanika, gutoranya kawa …., yakomeje asaba abayobozi b’izi nganda ko mu gihe habonetse ufite ubumuga uje gusaba akazi bamuha ako ashoboye gukora bitewe n’ubumuga afite. Inganda zose zimaze gusurwa zikaba zemeye ko ubwo kawa zizongera kwera zizaha abafite ubumuga Abafite ndetse bakaza mu mbere bazahabwa amahirwa.