Abafite ubumuga bitoreye umudepite uzabahagararira mu nteko

Bwana RUSIHA Gastone (Ifoto:NCPD)

Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nzeli 2013, habaye amatora y’uzahagararira abantu bafite ubumuga mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Aya matora akaba yabereye mu nzu y’imikino y’abafite ubumuga (Gymnasium) i Remera.

Aya matora yishimiwe cyane n’abayitabiriye kuko yari ateguwe mu buryo bworohereza abafite ubumuga gutora. Kimwe mu byanejeje abafite ubumuga, ni uburyo hashyizweho umusemuzi w’ururimi rw’amarenga maze abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakabasha gukurikira imirimo y’amatora nta mbogamizi. Icyashimishije kurushaho, ni uko ku nshuro ya mbere abafite ubumuga bwo kutabona babashije gutora batagombye kubikorerwa n’undi muntu uwo ari we wese kuko mu matora yashize basabwaga gutorerwa n’umwana utarengeje imyaka 18! Kugira ngo ibi bishoboke, Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ibifashijwemo na Komisiyo y’Igihugu y’amatora bateguye impapuro z'itora zanditswe mu buryo bwa Braille.  

Nk’uko yabitangarije itangazamakuru, Madamu Donatilla Kanimba, umwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutabona akaba ari nawe uhagarariye umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) yavuze ko yishimiye uburyo bwakoreshejwe kuko bwatumye nabo babasha gutora mu ibanga. Yagize ati: “Ubu noneho ndizera ko twabashije gutora mu ibanga. Mu matora yashize twatorerwaga n’umwana utarengeje imyaka cumi n’umunani kandi burya umwana ni umwana yashoboraga no kubwira abandi uwo watoye” Aha twavuga kandi ko indi mbogamizi yabagaho ari ukuba uwo mwana yarabashaga gushukwa agahabwa ibiguzi maze ntatorere uwo ahagarariye umukandida amubwiye.

Nyuma yo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida 15 bahataniraga umwanya w’umudepite uzahagararira abantu bafite ubumuga mu Nteko ishinga amategeko, hakurikiyeho igikorwa cyo gutora, maze abakandida babona amajwi mu buryo bukurikira:

AMAZINA Y’UMUKANDIDA

UMUBARE W’AMAJWI

RUSIHA Gastone

100

RWAMUCYO G. Severin

63

KARANGWA François Xavier

26

BAKUNDUKIZE Elysé

20

NDAYANZE Jean Bosco

8

KARANGWA Jean Bosco

7

NKURANGA Jean Pierre

6

MUTABAZI Innocent

6

NGABOYISONGA Ally

3

NDAYISABA Salvator

1

GAHONGAYIRE Annonciata

1

TWAGIRAYEZU Innocent

1

NYILIMIHIGO Emmanuel Gisa

0

RWAGASORE Augustin

0

RUTAYISIRE Augustin Sefu

0

Twabamenyesha ko ubusanzwe Inteko itora igizwe n’abantu 252 barimo Komite Nyobozi y’inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Igihugu, ku rwego rw’Intara no ku rwego rw’Uturere. Ababashije kwitabira amatora bakaba bageraga muri 241.

Bwana Rusiha Gastone wagize amajwi menshi akaba ari we watsinze amatora by’agateganyo, afite imyaka 53, afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu (Finance) ndetse n’impamyabushobozi ihanitse mu Buyobozi n’Igenamigambi (Administration and Finance) akaba yari asanzwe ari Perezida w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Igihugu naho mu kazi gasanzwe akaba yari Umuyobozi mukuru w’Ubutegetsi n’Imari muri RBC

Byakusanyijwe na:

Madamu Nyirabugenimana Sylvie

Ushinzwe itumanaho ridaheza/NCPD