INGAMBA ZA LETA Y’U RWANDA MU KURENGERA ABANTU BAFITE UBUMUGA NA GAHUNDA ZO KUBATEZA IMBERE

Ubwo Intore z’Indashyikirwa mu Iterambere ry’Igihugu zaganirizwaga na Bwana NDAYISABA Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, DG wa MINALOC BAHAME Hassan na Bwana Nyandwi Jean Paul waturutse muri Minisiteri y’Umuryango  n’Iterambere  bagaragaje ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho amategeko n’amateka agamije kurengera abantu bafite ubumuga  ibi bikaba aribyo kuyishimira kubera ko Leta zayibanjirije nta na kimwe zakoze ngo zirengere Abantu bafite Ubumuga. Ibi bikagarazwa nuko kwita ku bantu bafite ubumuga byakorwaga n’abagiraneza ku bw’impuhwe ariko muri iki gihe Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda  yashyizeho amategeko abarengera bikaba bisobanuye ko abantu bafite ubumuga batagomba gusigara inyuma ahubwo nabo bagomba gushyirwa muri gahunda z’iterambere nk’ubuzima, uburezi, imibereho myiza, ibikorwa remezo n’ibindi. Ibi bikaba bigaragazwa n’uko muri gahunda zikorwa zose hateganywamo gahunda zo kwinjizamo abantu bafite Ubumuga bakurirwamo imbogamizi. Bwana DG BAHAME Hassan ukora muri Minisiteri y’Ubutegetsi n’Imibereho myiza y’Abaturage yasobanuriye izi ntore ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yita ku bantu batishoboye hakaziramo umwihariko  ku bantu bafite Ubumuga kubera ko muri iki gihe mu muryango ufite Abantu bafite ubumuga  bukabije bahabwa inkunga y’ingoboka isanzwe ihabwa abatishoboye kandi nabo bageze mu zabukuru hatitawe ku myaka ufite ubumuga afite. Bwana DG Nyandwi Jean Paul  waturutse muri MIGEPROF yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ishyiraho gahunda zo gushakira abana indyo yuzuye kuko byagaragaye ko  kugwingira nabyo biri muri bimwe bitera ubumuga.