INTORE Z’INDASHYIKIRWA MU ITERAMBE RY’IGIHUGU ZIGISHIJWE AMATEKA Y’U RWANDA

Mu biganiro byahawe Intore z’Indashyikirwa mu iterambere ry’Igihugu mu itorero rihuje abantu bafite Ubumuga rikomeje kubera mu Karere ka Huye, bigishujwe amateka y’u Rwanda. Isomo rivuga ku “MURAGE W’U RWANDA N’ABANYARWANDA” muri iri somo abatozwa babwiwe ko mbere y’Ubukoloni Abaturage b’u Rwanda bari bafite ku mutima gukunda Ishyanga ryabo nk’Abanyarwanda, ryabahaye igihugu cyabo, aho bari basangiye ururimi kuva ku mpera y’igihugu kugeza ku yindi,bityo bibafasha gukomeza gushyigikira ubumwe bw’abaturage, gukomeza umuco karande n’Iyobokamana rimwe, ibi byatumye Abanyarwanda baba indahangarwa bagaba ibitero bigarura andi mahanga. Itorero rero si irya none kuko ryatangiye ku ngoma ya Gihanga ubwo buri gihe bahoraga batoza urubyiruko amatwara n’Ishyaka ry’u Rwanda kugira ngo intego n’imigambi byaryo bigerweho, kandi u Rwanda n’ubunyarwanda birindwe. Niyo mpamvu rero Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye kugarura Itorero kugirango Abanyarwanda bose bongere kuba Intore z’u Rwanda, kuko Intore  ni umuntu utuwemo n’ishyaka ry’u Rwanda, bityo u Rwanda rukaba rumugendamo nubwo we yaba atarugendaho.