Njyanama y'Akarere ka Musanze yahuguwe ku buryo bwo kwita ku bafite Ubumuga

Abitabiriye Amahugurwa(Ifoto:NCPD)

Mu rwego rwo gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga, Inama y'igihugu y'Abantu bafite ubumuga (NCPD) ifatanyije n'Umuryango w'Abongereza b'Abakorerabushake (VSO) bahuguye abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze. Aya mahugurwa akaba yarabereye muri Hotel Muhabura mu karere ka Musanze kuwa 19 Nyakanga 2013.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Visi Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Musanze Bwana Anastase RUKUNDO, yagarutse ku bibazo bihangayikishije abantu bafite ubumuga cyane cyane imyumvire ku bayobozi banyuranye by'umwihariko abajyanama b'Uturere. Yasabye abajyanama b'Akarere ka Musanze ko bakwiye kongera imyumvire ku bantu bafite ubumuga cyane cyane basabwa kubafasha kumvisha abaturage bahagarariye uburyo bwo kwita ku bantu bafite ubumuga.

Bwana Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga yashimye Njyanama uko yiteguye amahugurwa asaba ko bayakurikira neza kugira ngo bajye bafasha mu buvugizi bugamije iterambere ridaheza.

Muri aya mahugurwa hatanzwe ibiganiro bikurikira:

Ikiganiro cya mbere cyatanzwe na Madamu Christiane, Umukorerabushake wa VSO ku buryo bwo kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda zitandukanye herekanywe kandi na filimi yerekana uko inzego z'ibanze zikwiye kwita ku bantu bafite ubumuga.

Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, aho yagaragarije abitabiriye amahugurwa amavu n'amavuko y'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga ndetse n’uko abafite ubumuga bahagaze muri rusange mu Rwanda.

Mu kiganiro cya gatatu, Bwana Oswald TUYIZERE, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kongerera ubushobozi Abantu bafite ubumuga yibanze ku mategeko arengera abantu bafite ubumuga mu Rwanda ndetse anerekana ishusho y’uko ishyirwa mu bikorwa byayo ihagaze muri iki gihe.

Nyuma y'ibiganiro, abajyanama baganiriye ku ngamba zo guteza imbere abantu bafite ubumuga maze basanga bagomba gushyira ingufu nyinshi mu kubakorera ubuvugizi mu nzego zinyuranye ariko by'umwihariko mu Buyobozi bw’Akareree ka Musanze.

 

Byakusanyijwe na:

Bwana Tuyizere Oswald

Umuyobozi w’Ishami ry’ubukungu no kongerera ubushobozi abantu bafite ubumuga.