IDPD 2012 YIZIHIJWE MU KARERE KA GAKENKE KUWA 10/12/2012

Umunsi mpuzamahanga w’ abantu bafite ubumuga wizihijwe ku nshuro ya 20 ku rwego rw’ isi, ufite insanganyamatsiko igira iti ’’ Gukuraho  Inzitizi hagamijwe kubaka Societe buri wese afitemo uruhare.

Ku rwego rw’igihugu wizihijwe ku ya 3 ukuboza 2012. Kuwa 10 ukuboza 2012 niho akarere ka Gakenke kizihije umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga. Umunsi wijihirijwe mu murenge wa Mugunga.

Ibi birori byitabiriwe n’ abantu bafite ubumuga bo mu Murenge wa Mugunga Aho binyuze mu ndirimbo n’ imbyino z’ itorero ry’ abantu bafite ubumuga, bashimaga agaciro  bahawe na Leta y’ ubumwe bw’ Abanyarwanda, kabagaragariza ejo hazaza heza.

Umunsi watangijwe n’igikorwa cy’umuganda cyakozwe n’abaturage b’umurenge wa Mugunga bafatanyirije hamwe batunda amatafari azakoreshwa mu kubaka inzu y’umuntu ufite ubumuga ndetse banubaka aho kuyashyira ngo atazanyagirwa n’imvura.

Nyuma y’umuganda hakurikiye ibiganiro bitandukanye:

  • Ishusho rusange y’abantu bafite ubumuga mu murenge wa Mugunga.
  • Ubuhamya bw’umuntu ufite ubumuga
  • Ishusho rusange y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Gakenke: bagaragaje ko mu karere ka Gakenke harimo abantu bafite ubumuga basaga 5325. Muri bo 129 bafite ubumuga bw’ingingo, 461 abafite ubumuga bwo kutabona, 466 abafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge, 465 abafite ubumuga bwo mu mutwe abasigaye babariza mu cyiciro cy’ubundi bumuga. Mu rwego rwo kwihesha agaciro Abafite ubumuga bo mu karere ka Gakenke nabo bakusanyije amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi ijana na mirongo ine na birindwi Magana atatu mirongo itanu 147 350FRW bayashyira mu kigega cy’Agaciro (Agaciro Development Fund).

Abafite ubumuga bo mu karere ka Gakenke bagaragaje imbogamizi bahura nazo aho             berekanye ko bafite koperative yo korora ingurube no kubumba amatafari ariko kubera amikoro make ntibashoboye kubaka ikiraro bityo ingirube baziragiza mu miryango itandukanye. Babuze kandi ibishariro byo gutwika amatafari.

Bakomeje bagaragaza imbogamizi mu burezi aho hateganyijwe komite igizwe n’abantu barindwi ariko hakabonekamo 4 gusa kuko aribo bari barabashije kwiga

Mu ijambo rye, Umukozi ushinzwe imikino n’imyidagaduro mu nama y;igihugu y’abantu bafite ubumuga, Madamu Uwamahoro M Claire wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga wari umushyitsi mukuru utarabashije kuboneka kubera impamvu z’akazi yavuze ko nubwo hemejwe amasezerano anyuranye arebana n’ uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, mu Rwanda abafite ubumuga baracyahura n’ inzitizi zinyuranye. Aha twavuga nk’inzitizi mu gukoresha inyubako zitangirwamo serivisi rusange, inzitizi mu burezi cyane cyane ku bafite ubumuga bwo kutabona n’ubwo kutumva no kutavuga, inzitizi mu buzima,  ku murimo, mu itumanaho, mu miryango, inzitizi mu ngendo rusange z’abantu, Ndetse n’inzitizi mu iterambere. Yasoje avuga ko ibikorwa bitandukanye byakozwe mu cyumweru cy’abantu bafite ubumuga bitanga ikizere mu guhindura imyumvire n’imikorere bityo umuryango nyarwanda ugafata iya mbere mu gukuraho inzitizi zibangamiye abantu bafite ubumuga

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Gakenke, Bwana Kuradusenge Valens yabwiye abantu bafite ubumuga ko batagomba kwiheba ahubwo bagomba gukora.

Intego bafite niyo guhindura imyumvire uhereye ku rwego rw’imidugudu kugera ku rwego rw’akarere hagamijwe kubaka sosiyete buri wese afitemo uruhare.

 

Byanditswe na

UWAMAHORO M Claire

Umukozi ushinzwe imikino n’imyidagaduro

Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga(NCPD).