Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange

Abitabiriye Inama(Photo:NCPD)

Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ni urubuga rw'ubuvugizi n’ubukangurambanga ku bibazo by’abantu bafite ubumuga hagamijwe kongera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ni muri urwo rwego, ku itariki ya 17/07/2013 Bwana NDAYISABA Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari kumwe na Bwana TUYIZERE Oswald Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera ubushobozi Abantu bafite ubumuga begereye Komisiyo y’Imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, barebera hamwe ibyagezweho mu rwego rwo kubahiriza Itegeko Nº 01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange.

Afungura iyi nama, Honorable Senator BISHAGARA Thérèse, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yashimiye NCPD ko yitabiriye ubutumire bwayo. Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda imaze kugera kuri byinshi byo guteza imbere imibereho y’abantu bafite ubumuga.

Ubwo yerekanaga ibimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko Nº01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera Abantu bafite ubumuga muri rusange, Bwana NDAYISABA Emmanuel yavuze ko hari byinshi byakozwe nubwo bigaragara ko inzira ikiri ndende. Muri byo, yavuze ko muri rusange, abafite ubumuga bahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda. Hashyizweho amategeko teka anyuranye agamije gushyira mu bikorwa iri tegeko. Ku gikorwa cyo gushyira abafite ubumuga mu byiciro, yavuze ko kugeza ubu, Minisiteri y'imari yatanze igice cya mbere cy'ingengo y'Imari kingana na Miliyoni 250 (250.000.000 Rwf) yo kuzakoreshwa muri icyo gikorwa. Hakozwe kandi inama zitandukanye hagati ya MINISANTE, MINALOC na NCPD zo kubitegura.

Mu bitarakorwa, havuzwemo ko nta buryo Leta irashyiraho bwo kunganira abantu bafite ubumuga badashobora kwibonera ababunganira, kuba hari abana batarabasha kwakirwa mu miryango kubera imitere y’ubumuga bwabo, n’ibindi byinshi. Havuzwe ku kibazo cy’uko hakiri inyubako nyinshi zitorohereza abafite ubumuga, nta n’imodoka zihari zorohereza ingendo abantu bafite ubumuga ndetse n’inyubako nyinshi nta parikingi zateganyirije abantu bafite ubumuga, ibi bigira ingaruka cyane zo kuba bitorohera abafite ubumuga kugera ahatangirwa serivise. Ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro y’abantu bafite ubumuga nabyo byavuzweho, maze hagaragazwa impungenge z’uko nta gahunda ihamye yashyizweho igaragaza uko iteka rigena uburyo bwo korohereza abafite ubumuga gukora no gukurikirana ibikorwa by’umuco, imyidagaduro n’imikino rishyirwa mu bikorwa.

Ikindi cyagarutsweho ni ukuba Politiki y'Igihugu ku burezi budaheza itaremezwa na Minisiteri y’uburezi, kuba nta kigo cya Leta cyita ku bantu bafite ubumuga mu myigire gihari, kuba nta buryo bwihariye ku bantu bafite ubumuga gukurikirana amasomo ndetse no gufasha Abanyeshuri batabona kubika amasomo bize ndetse no kuba nta buryo buhamye MINEDUC yashyizeho bwo korohereza umuntu ufite ubumuga utishoboye gukurikirana amashuri. Ibi bigira ingaruka cyane ku myigire y’abafite ubumuga ndetse kikazagira ingaruka no kubijyanye no kubona akazi.

Havuzwe kandi ku mbogamizi abafite ubumuga bahura nayo mu byerekeye kumenya amakuru n'ibiganiro bitewe n'ubumuga bwabo. Iki kibazo gikomerera cyane cyane abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga ndetse n’abatabona. Usanga bitaborohera gukoresha itumanaho nk'imwe mu nzira y'iterambere

Byakusanyijwe na:

Oswald TUYIZERE

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera ubushobozi abantu bafite ubumuga/NCPD