KUVA TARIKI 16-22 NZERI 2018, ABANTU BAFITE UBUMUGA 600 BITABIRIYE ITORERO MU KARERE KA HUYE

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018 mu nyubako za Kaminuza y’u Rwanda ziri mu Karere ka Huye, Bwana BAMPORIKI Edouard Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero niwe wafunguye ku mugaragaro iri  Itorero ry’Abantu bafite Ubumuga 600. Mu ijambo rye rifungura itorero Bwana Bamporiki Edouard yavuze ko iri itorero ry’Abantu bafite Ubumuga ari umwihariko kuko muri iki gihe kingana n’icyumweru hazigirwa byinshi biziyongera ku ndangaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bisanzwe byigishwa mu itorero. Yasabye izi ntore kuzakurikira neza  iri torero  kuburyo bazakomeza izina ry’ubutore bari basanganywe ariryo INDASHYIKIRWA MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU bahawe mu itorero ryabaye mu mwaka wa 2010. Bwana Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yavuze ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ariyo yonyine  yahaye uburenganzira abantu bafite ubumuga, kuko mu bihe byashize bitabwagaho n’abagiraneza ku bw’impuhwe ariko kuri ubu hashyizweho amateka n’amategeko arengera Abantu bafite Ubumuga. Yakomeje avuga ko muri iki gihe Abantu bafite Ubumuga bamaze gutera intambwe muri byinshi: uburezi, ubuzima, imibereho myiza y’Abaturage ; … Umunyamabanga Nshingabikorwa wa NCPD yakomeje avuga ko, iyo abafite ubumuga bakuriweho imbogamizi babasha gukora nk’ibyo abandi badafite ubumuga nabo bakora. Iri torero ry’abantu bafite Ubumuga ni umwanzuro wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ubwo mu nama y’umushyikirano  umwe mu  baturage yavugaga ko abantu bafite Ubumuga nabo bakeneye gutozwa hanyuma Perezida wa Repubulika asubiza ko nta mpamvu abafite ubumuga batatozwa nk’Abandi banyarwanda ko bari gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.