KU WA 13 KAMENA NI UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAFITE UBUMUGA RW’URUHU

Tariki ya 13 Kamena, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite ubumuga bw'uruhu rwera. Muri iki gihe, Abafite ubumuga bw'Uruhu rwera barashimira Leta y'u Rwanda yagize uruhare rwo kwishyura amavuta arinda uruhu rwabo izuba hakoreshejwe ubwishingizi mu bwisungane bwa Mituel de Santé. Bwana Akimana Dieu Donne Perezida wa OIPPA yavuze ko Abafite ubumuga bw'uruhu bashobora kuvukana ubumuga bw'uruhu, bikaba biterwa n'uko umwe mu babyeyi aba yifitemo utunyangingo mu mubiri wabo twigaragaza ku mubiri inyuma cyangwa imbere ku mwana babyaye. yakomeje avuga ko iyo bwigaragaje inyuma aribwo umuntu agira ubu bumuga. Muri ikigihe Umuryango OIPPA ufite inshingano zo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw'uruhu mu gihugu hose, ariko kubera ko ubushobozi bukiri buke ibikorwa byabo biri mu Turere 7, ariko intumbero ikaba ari ugukorera mu turere twose two mu gihugu.