Kuri uyu wa kabiri mu karere ka Nyabihu habereye ibiganiro byahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe Abacu Tubiteho, iri shyirahamwe rikaba rigizwe n’ababyeyi bafite Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abakozi ba NCPD babagiranye ikiganiro cyo kwita kuri aba bana nkuko Nshingano z’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga(NCPD), harimo gushishikariza buri wese kwita by’umwihariko ku bantu bafite Ubumuga, bitewe nuko amateka y’Abafite ubumuga mu Rwanda yafataga abafite ubumuga nk’abantu badafite uburenganzira nk’ubw’abandi , ibi byatumye mu mitekerereze y’abanyarwanda bumva ko kubyara umwana ufite ubumuga ari ishyano riguye. Muri iki gihe ibitekerezo bigenda bihinduka kubera ko habayeho ubukungurambaga bwo gushishikariza abantu, uburenganzira bw’abafite Ubumuga. Nkuko byatangajwe na Bwana Marcel Nkurayija Umukozi muri NCPD ushinzwe ubuzima no kurwanya ihungabana ni uko ibi biganiro bigamije guha ababyeyi ubumenyi mu kurera abana bafite ubumuga no kubashishikariza kubitaho. Ibi biganiro bikazahuza amashyirahamwe y’Ababyeyi y’Abana bafite Ubumuga aharerereye ahantu hatandukanye mu Rwanda.