KU WA 15 UKUBOZA 2008, U RWANDA RWEMEJE BURUNDU AMASEZERANO MPUZAMAHANGA YO KURENGERA ABANTU BAFITE UBUMUGA

U Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga yo kurengera abantu bafite ubumuga, Intego yayo ni uguteza imbere, kurengera no guha uburenganzira bwa muntu busesuye n’ubwisanzure bw’ibanze abantu bose bafite ubumuga, no kubaha icyubahiro cyabo ndakuka. Abantu bafite ubumuga barimo abafite ubumuga bw’igihe kirekire bw’ingingo, bwo mu mutwe, bwo mu mitekerereze n’ibyinyumvo. Hamwe n’izindi nzitizi, ubu bumuga bushobora gutuma batagaragaza uruhare rwabo mu muryango kimwe n’abandi.  Muri aya masezerano hakubiyemo ingingo zitandukanye. Mu rwego rwo kubahiriza ubu burenganzira, ibihugu byashize umukono kuri aya masezerano byiyemeje gukora ku buryo: Abantu bafite ubumuga badahezwa muri gahunda y’uburezi rusange hashingiwe ku bumuga, n’abana bafite ubumuga badahezwa mu burezi bw’ibanze kuri bose kandi butangwa nta kiguzi, cyangwa mu burezi bwisumbuye hashingiwe ku miterere y’ubumuga umuntu afite; Abantu bafite ubumuga bashobora kugera ku burezi bw’ibanze n’ubwisumbuye buboneye kandi butangwa nta kiguzi mu buryo bungana n’ubw’abandi Bantu babana mu muryango mugari. Hagomba kubaho uburyo bunoze bwo kwita kubyo buri wese akenera, abantu bafite ubumuga bagomba guhambwa inkunga bakenera mu rwego rwa gahunda rusange y’uburezi kugira ngo babashe guhabwa uburezi buboneye kandi buhamye. Hagomba kubaho ingamba zihamye zo gutanga inkunga zihariye bigakorwa mu buryo butuma habaho iterambere rihamye ry’uburezi n’ubuzima rusange hashyirwa imbere intego yo kwita ku Bantu bose nta vangura.