NCPD IRASHIMIRA ABAFATANYABIKORWA IBYO BAGEZEHO MU MYAKA ITANU ISHIZE

Ibi bikorwa byatangarijwe mu nama iba rimwe mu mwaka igahuza  Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga n’abafatanyabikorwa bayo ku wa 15/ 06/2017, aho  NCPD yagaragaje ibikorwa yakoreye Abantu bafite ubumuga  mu gihe cy’Imyaka itanu ishize . Ubwo yatangizaga iyi nama Nyirabahire Languida ,Vice Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gasabo yavuze ko mu nshingano za Leta y’u Rwanda  ari ugushakira imibereho myiza Abanyarwanda  harimo n’Abantu bafite Ubumuga, bityo hakaba hari icyizere cy’uko inzego zose zifatanyije zizamura imibereho myiza y’Abafite ubumuga nk’ikiciro cyohariye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa  NCPD Bwana NDAYISABA Emmanuel ubwo yatangizaga inama  yashimiye   abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama  ndetse anibutsa ko buri myaka ine hategurwa raporo yoherezwa mu Muryango w’Abibumbye ikagaragaza ibikorwa byakorewe abafite ubumuga, raparo iheruka ni iyo muri  2014  yibukije abafatanyabikorwa ko  indi iteganyijwe koherezwa  muri  UN mu mwaka  wa 2018.   Buri rwego  rwasabwe gutanga raporo kuri NCPD kugira ngo yegeranye ibyagezwe bityo ibyo  ibikorwa  bizagezwe  mu Muryango w’Abibumbye. Nubwo hari ibyagezweho haracyari byinshi byo kunononsora,cyane cyane aho basabye abakira abana bafite Ubumuga ,kubafata neza ndetse bizezwa ko NCPD izakomeza gukora ubuvugizi no gukorana n’ubuyobozi bw’inzego zose.

NCPD YAGEZE KURI BYINSHI NYUMA Y’IMYAKA 5

Bwana Oswald TUYIZERE umuyobozi w’Ishami ryo kubakira ubushobozi Abantu bafite Ubumuga muri NCPD yambwiye abafatanyabikorwa bari mu nama,  ko mu  nshingano za NCPD harimo gukora ubuvugizi, mu buvugizi bwakozwe hakaba harimo ko Abafite ubumuga mbere ya byose baretswe kwitwa ibintu, ubu bakaba bitwa abantu, amategeko n’amateka abakuriraho inzitizi mu bikorwa remezo yarasohotse kandi hakorwa ubuvugizi ngo ashyirwe mu bikorwa.  Muri iyi myaka itanu hashyizweho ishuli ryigisha ururimi rw’amarenga ubu iryo shuli rirategeranya gushyiraho ibimenyetso by’amarenga kugira bizabe  bimwe mu gihugu cyose. Abafite Ubumuga bashyizwe mu byiciro basuzumwe n’itsinda ry’abaganga kandi bahabwa n’amakarita amenyekanisha ubumuga bafite ubu abashyizwe mu byiciro ni 154,236. Hatanzwe insimburangingo n’inyunganirangingo. Mu rwego rwo kumenyekanisha uburenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga hahuguwe abahagaririye Komite za NCPD zatowe mu gihugu hose , abunganira abantu mu manza (Avocat), Abagenzacyaha, Abashinjacyaha, Ubuvugizi kandi bwakozwe mu bigo bya Leta n’iby’Abigenga ku buryo mu nzego nyinshi harimo uhagarariye NCPD( Focal Point). NCPD izakomeza gukorana n’inzego zitandukanye . Ubu  ifatanije na MINISANTE barubaka  ikigo cyizakora insimburangingo n’inyunganirangingo i Gahini.