ABANTU BAFITE UBUMUGA BW’URUHU RWERA BARISHIMIRA AMAVUTA ARINDA URUHU BAHAWE KURI MITIWELI

Taliki ya 13 Kamena buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga  w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, watangiwe kwizihizwa mu mwaka wa 2015, mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya 8. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Imibereho Myiza y’Abaturage muri MINALOC Madamu Huss Monique wavuze ko Abantu bafite Ubumuga bw’uruhu rwera bafite uburenganzira nk’ubw’abandi bantu bose, bityo  rero MINALOC  izakomeza gukora n’izindi nzego zitandukanye kugira ibibazo bahura nabyo haba mu buzima, mu burezi, mu mibereho myiza,... Mu ijambo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana NDAYISABA Emmanuel yavuze ko Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga kuva yajyaho yakomeje gukorera ubuvugizi Abantu bose bafite ubumuga by’umwihariko kuri uyu munsi ikishimirwa ni uko Abafite Ubumuga bw’Uruhu basigaye bafata amavuta abafasha kurinda uruhu  rwabo kanseri hifashijwe ubwisungane mu kwivuza. Akaba ariyo mpamvu rero Abafite Ubumuga bw’Uruhu bashishikarizwa kujya kwiyandikisha ku bigo Nderabuzima bibegereye ngo kugira bazayagezweho.