NCPD yitabiriye ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi

Ifoto: Bamwe mu bitabiriye Ibiganiro

Ku itariki ya 12 Mata 2013 ku gicamunsi, Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga hamwe n’ibindi bigo byose bishamikiye kuri MINALOC bahuriye mu cyumba cy’Inama cya Hotel Alpha Palace bahabwa ibiganiro binyuranye bijyanye na gahunda yo kwibuka ku nshuro ya cumi n’icyenda Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Madamu Dr. Alivera Mukabaramba yashimiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Genocide ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu baje gutanga ibiganiro. Yavuze ko Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ari Ministeri ikomeye mu buzima bw’Igihugu akaba ari nayo mpamvu n’ibibi byabaye byateguwe  n’ubutegetsi ndetse binyuzwa mu miyoboro y’ubutegetsi maze bishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu.

Nyuma yo kwibutsa insanganyamatsiko y’uyu mwaka ariyo: “Twibuke duharanira kwigira”, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Bwana Mucyo Jean de Dieu yavuze ko kuri iyi nshuro hari impinduka zabaye mu gutegura gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 nko kuba gahunda yo kwibuka yarakorewe ku rwego rw’umudugudu ndetse n’ibara ry’umwura ryakoreshwaga mu bikorwa byo kwibuka ryarasimbuwe n’ibara risa n’ivu. Ikindi cyashyizwemo ingufu ni ugushishikariza kumenya amateka yaranze igihugu cyacu kugira ngo ibibi byabaye mu Rwanda ntibizongere ukundi. Yashishikarije abari aho cyane cyane urubyiruko kwandika kuri Jenoside, bikanyuzwa nko mu miyoboroya interineti y’imbuga zitandukanye kugira ngo biburizemo imigambi y’abagamije kuyipfobya.

Hatanzwe ibiganiro bibiri ari byo: “Akamaro ko kwibuka” cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Bwana Mucyo Jean de Dieu ndetse na “Bimwe mu bimenyetso byaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda” cyatanzwe na Bwana Ntidendereza William wari uhagarariye Itorero ry’igihugu.

Mu kungurana ibitekerezo, hasabwe ko MINALOC yashyiraho urwibutso rw’abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside. Kuri iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minaloc yamaze impungenge abitabirye ibiganiro, ababwira ko hari itsinda ryashyizweho kugira ngo ryerekane umubare nyakuri w’abantu bazize Jenoside bahoze bakora muri Minaloc, Mininter, Polisi, na Serivisi za gereza kuko ibi bigo uko ari bine byahoze bibarirwa muri Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu. Ku kibazo cy’amazu yubakiwe abarokotse Jenoside maze ntibayandikweho nk’uko byagiye bigaragara mu myaka yashize, havuzwe ko ubu byakozwe, abubakiwe amazu bayanditsweho, gusa hakaba hasigaye ikibazo cy’aho usanga abana baba mu nzu imwe ntacyo bapfana bikaba bitoroshye kumenya uwo yakandikwaho hakaba haravuzwe ko ayo mazu azaba aya Leta.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’amazu yubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ashaje ku buryo akenewe gusanwa. Ayo mazu yarabaruwe maze basanga mu mazu 12,168 akenewe gusanwa, 3206 agomba gusanwa mu buryo bwa vuba kuko yangiritse cyane kandi ugasanga ba nyirayo batishoboye. Mu rwego rwo gushimangira umuco wo kwigira, abitabiriye inama batanze igitekerezo cyo gushyiraho gahunda yo  kubyara muri batisimu abarokotse Jenoside batishoboye cyane cyane abakecuru n’abasaza b’incike.

Byakusanyijwe na Madamu Nyirabugenimana Sylvie

Umukozi ushinzwe itumanaho ridaheza muri NCPD