NCPD irasaba abashinze televiziyo kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basemura ibiganiro mu rurimi rw’amarenga

Mu kiganiro cyatambutse kuri uyu munsi tariki ya 15/4/2020 kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana NDAYISABA Emmanuel yongeye kwibutsa abashinze televiziyo ko ari ngombwa guteganya umusemuzi w’ururimi rw’amarenga kuri televiziyo zose. Ubwo yagarukaga muri ibihe igihugu kirimo nko Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi  ndetse no kurwanya icyorezo cya COVID- 19;  Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD   Bwana Ndayisaba Emmanuel yavuze ko NCPD ifatanije na RBA bashyizeho undi musemuzi wunganira uwari usanzwe asemura amakuru; akaba asemura ibiganiro bitanga ubutumwa mu kwirinda icyorezo cya Covid- 19  n’ibindi biganiro   bigendanye no kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26. Ibi biha amahirwe abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gusobanukirwa ubutumwa butangwa kuri Television.

ABAFITE UBUMUGA BARASABWA KWIRINDA ICYOREZO CYA CORONA VIRUS KU BURYO BWIHARIYE

Ku buryo bwihariye ni uko iki cyorezo cyibasira abafite intege kandi kikibasira imyanya y’ubuhumekiro. Iyo kigeze rero ku bafite ubumuga bari basanzwe bafite ibibazo by’ubuhumekero, indwara ya Covid-19 irabazahaza cyane ndetse ikaba yabica vuba, niyo mpamvu abafite ubumuga bashishikarizwa kubahiriza ingamba zashyizweho na Leta zo kwirinda muri rusange ndetse bagakurikiza n’izindi zihariye. Ikindi cyihariye ni uko ufite ubumuga ndetse n’umuntu umufasha bashishikakarizwa gusukura inyunganingingo bakoresheje umuti wabugenewe mbere yo kuzikoresha.