NCPD irasaba ko ingamba zo kurwanya covid-19 zasobanurirwa n’abafite ubumuga

Muri iki gihe isi yose ikomeje guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ubukangurambaga bushishikariza abantu kwirinda icyi cyorezo butambuka mu bitangazamakuru burakomeje. Bitewe n’imbogamizi abantu bafite ubumuga bafite hari bamwe badasobanukirwa. Mu butumwa butangwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abantu bafite ubumuga Bwana NDAYISABA Emmanuel yavuze ko inzego zishishikariza abantu kwirinda icyorezo cya Covid-1 9; ubukangurambaga bakora bwagera kuri buri wese, aha yavuze ko ibiganiro bitambuka kuri Television bigomba kuba bisemuye mu rurimi rw’amarenga, inyandiko zikandikwa mu buryo busanzwe n’uburyo bwa braille. Mu gihe hari ubutumwa butanzwe bukabera imbogamizi ufite ubumuga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasabye ko abantu bari kumwe n’uwo ufite ubumuga ko babumusobanurira.
Imwe mu ngamba yashyizweho na Leta y’u Rwanda yo kwirinda ubwandu bushya ni uko abantu baguma mu rugo bagakurikirana ubukangurambaga ku miyoboro itandukanye batavuye aho bari.