Gahunda ya leta ni ubuzima bwiza kuri bose, abafite ubumuga nabo badasigaye

Bamwe mu bitabiriye inama(Foto:NCPD)

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2013 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga Bwana Emmanuel NDAYISABA ubwo hasozwaga inama nyunguranabikekerezo y’umunsi umwe ku bibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo bijyanye no guhabwa serivisi z’ubuvuzi.

Yaboneyeho umwanya wo kubasaba kurushaho gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga cyane cyane ku nzego z’ibanze kuko byagaragaye ko mu nzego zo hejuru ikibazo cy’abafite ubumuga kimaze kumvikana. Aha yatanze urugero rw’Uruzinduko Umukuru w’Igihugu yagiriye mu karere ka Nyaruguru agasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona maze mu ijambo rye agashishikariza abanyarwanda kwita ku bibazo by’Abafite ubumuga bigashakirwa ibisubizo. Yongeyeho ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi mu ngingo y’197 harimo kongerera ubushobozi ibigo bitanga insimburangingo n’inyunganirangingo; Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ikaba iri kwiga uko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa.

Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cya Hoteli Novotel Umubano yahuje abayobozi b’Ibitaro, abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi bw’indwara ndetse na bamwe bafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abantu bafite ubumuga.

Muri iyi nama harebewe hamwe ibibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo mu guhabwa serivisi z’ubuvuzi nk’uko byagaragajwe muri raporo y’isura ry’amavuriro atandukanye. Iryo sura ryakorewe mu mavuriro 26 hirya no hino mu gihugu kuva ku itariki ya 14 Mutarama kugeza kuya 13 Gashyantare 2013. Intego nyamukuru y’iryo sura ikaba yari ukureba ibibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo ndetse no kureba uko ikibazo cy’ihohoterwa ku bantu bafite ubumuga gihagaze.

Mu bibazo byagaragajwe, harimo: ubumenyi bucye mu kwakira abantu bafite ubumuga cyane cyane abantu batite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, serivisi zikenerwa n’abantu bafite ubumuga zirahenze, inyubako zitangirwamo serivisi ntizubatse ku buryo bworohereza abantu bafite ubumuga, ibikoresho ndetse n’imiti bikenerwa muri ziriya serivisi ahenshi biba ari bicye kuko bihenze, umubare w’abaganga b’inzobere bita ku bibazo by’abantu bafite ubumuga uracyari muto cyane ndetse n’ ikibazo cy’abafite ubumuga bwo mu mutwe batitabira kujya kwa muganga ahubwo bakagana abavuzi ba gakondo.

Hagaragajwe kandi impungenge z’uko hakurikijwe ubumuga umuntu afite, abafite ubumuga benshi barahohoterwa kandi ntibagire gikurikirana kuko akenshi usanga imiryango yabo itabitaho, yarabajugunye.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo gukora ubuvugizi kuri Minisiteri y’ubuzima ku buryo insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse n’imiti yihariye ikenerwa mu kwita ku bantu bafite ubumuga biboneka mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imiti kuko byagaragaye ko uretse ko bihenda, n’ababona ubushobozi ntibabona aho babigura. Hifujwe kandi ko habaho n’abajyanama b’ubuzima bita ku bantu bafite ubumuga bityo hagakemuka ikibazo cy’abantu bafite ubumuga bakunze kugenda bahishwa cyangwa bajugunywa n’imiryango yabo.

Abari mu nama bishimye ko kugeza ubu hashyizweho ibiciro by’insimburangingo n’inyunganirangingo biboneye ku buryo izi serivisi zizajya zishyurwa hakoreshejwe Ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de santé) maze basaba ko Minisiteri y’Ubuzima yakorohereza ibigo bifite izo serivisi mu gukorana na Mutuelle de santé kuko byagaragaye ko ahanini zitangirwa mu bigo byigenga.

 

Byakusanyijwe na Nyirabugenimana Sylvie

Umukozi ushinzwe itumanaho ridaheza/NCPD