Abafite ubumuga bo mu karere ka Gisagara barishimira ibyo bagezeho

Bimwe mu bya muritswe

Ku itariki ya 8 n’iya 9 Nzeri 2013, Akarere ka Gisagara kateguye igikorwa cyo kwishimira ibikorwa byagezwehomu rwego rwo guteza imbere abantu bafite ubumuga no kugaragaza ibyo Akarere kabateganyiriza muri gahunda y’ Imbaturabukungu ( EDPRS2) no mu Igenamigambi ry’ Akarere y’ Imyaka itanu (PDD).

Muri iki gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Igihugu, Intara, Akarere ndetse n’abayobozi banyuranye b’Akarere ka Gisagara, abantu bafite ubumuga bibumbiye mu ma Koperative atandukanye y’abantu bafite ubumuga bamuritse ibyo bagezeho haba mu buhinzi n’ubworozi, ubudozi bw’imyenda, ubucuruzi bucirirtse, ubuvumvu n’ibindi.

Mu buhamya bwatanzwe, Bwana Kimonyo Yohani akaba ari umwe mu bantu bafite ubumuga bw’ingingo yavuze ko ibyo yabashije kugeraho  yabibonye binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yahawe n’akarere ka Gisagara muri 2008 kuko inka yahawe, ubu ifite izindi eshatu ikaba ikamwa amata angana na Litiro10 buri munsi. Aya mata arayagurisha, agafasha abana be kwiga amashuri ndetse no kwikenura kuko ubu yabashije no kwigurira amasambu n’amatungo magufi arimo ihene icumi. Mu buryo kandi bwo kwizigamira, yavuze ko ubu akorana na Sacco ndetse na Banki y’abaturage. Bwana Kimonyo yavuze ko ikindi kimufasha kwiteza imbere ari ugukorana n’amakoperative; kuko kugeza ubu abarizwa muri Koperative ebyiri harimo n’iy’abahinzi b’urutoki.

Abitabiriye iki gikorwa bahawe ibiganiro bitandukanye bigamije kwerekana no gusobanurira abaturage uruhare rw’ Abantu bafite ubumuga mu igenamigambi n’ imihigo y’akarere ka Gisagara ndetse n’uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu kwimikaza Indangagaciro na Kirazira mu muryango Nyarwanda.

Mu rwego rwo gushishikariza abayobozi b’inzego z’ibanze mu kwinjiza ibikorwa by’abantu bafite ubumuga muri gahunda zabo, hahembwe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza kuko yabashije kwesa imihigo yahize mu rwego rwo guteza imbere abantu bafite ubumuga mu murenge we, akuraho inzitizi zibabuza kugera ahatangirwa serivisi haba mu mashuri, kubiro by’utugari ndetse no gusiba imiyoboro ibuza utugare kwa mbuka mu mihanda banyuramo mu murenge.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’ Igihugu wari n’umushyitsi mukuru, Bwana Emmanuel Ndayisaba yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara kafashe iya mbere mu guharanira iterambere ry’abafite ubumuga kuburyo bugaragara. Yashishikarije kandi abafite ubumuga kwibumbira mu makoperative, aboneraho no gusaba abazirimo guhanga udushya hitabwa ku gushyiraho inganda z’ibyo basarura.

Twabamenyesha ko mu byo Akarere ka Gisagara gateganya gukora mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2013-214 harimo gutanga amahugurwa ku buryo bwo gucunga amakoperative, gukangurira abana bafite ubumuga kwitabira amashuri, kubaka ikibuga cy’imikino y’abantu bafite ubumuga n’ibindi.

 

Byakusanyijwe na:

Madamu Nyirabugenimana Sylvie/NCPD