KUVA TARIKI 16-22 NZERI 2018 ABANTU BAFITE UBUMUGA 600 BAZITABIRA ITORERO

Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga (NCPD) ifatanije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) bateguye itorero ry’Abantu bafite Ubumuga rizabera mu Nyubako ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.  Mu rwego rwo gutegura iri torero rizatangira ku wa 16-22 Nzeri 2018, kuri uyu wa  gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, hatangijwe umwiherero w’Abatoza b’Intore. Uyu mwiherero ugamije gutegura abazatoza abantu bafite ubumuga bazitabira Itorero ry’Indashyikirwa mu Iterambere ry’Igihugu nk’icyiciro cyihariye, kuzamura ishyaka ryo kwigira no kwihesha agaciro mu ntore z’Abantu bafite ubumuga nkuko biri mu cyerezo cy’Abanyarwanda bihaye nkuko biri ngingo z’ingenzi zizibandwaho muri iri Itorero. Mu butumwa bwatanzwe  n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga  Bwana Ndayisaba Emmanuel ubwo yafungura uyu mwiherero, yavuze ko  iri torero rigamije  kuzamura abantu bafite Ubumuga kubera ko mu bihe byahise bari  barahejwe  bikaba byarabateye gusigara inyuma mu majyambere akaba ariyo mpamvu NCPD yasanze  abafite ubumuga nabo bagomba  kwigishwa indangaciro na kirazira by’Umuco Nyarwanda. Muri aya mahugurwa kandi NCPD izahugura abatoza uburyo bukwiye bwo guha service inoze   Abantu bafite Ubumuga n’uburyo bwo  kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda za Leta. Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’Itorero  Umuraza Landrada, mu kiganiro yatanze yavuze ko gahunda y’iri torero ari ukubaka u Rwanda hagendewe ku cyerekezo 2050, potilike y’Abantu bafite Ubumuga , kubashishikariza ko hari amategeko aberengera ndetse no gushishikariza inzego zitandukanye gukuriraho imbogamizi Abantu bafite Ubumuga. Mu itorero kandi inzego zose zizongera kwibutswa inshingano zazo mu gukuriraho imbogamizi Abantu bafite Ubumuga.