GUSHYIGIKIRA UBUREZI BW’UMWANA UFITE UBUMUGA BW’URUHU NI ISOKO Y’AMAJYAMBERE

Ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga Bwana Emmanuel NDAYISABA ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 3 Umunsi mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga bw’Uruhu ku wa 13 Kamena 2017. Kugira ngo rero ubu burezi bugende neza ni uko Abantu bafite Ubumuga bw’Uruhu bakenera kwitabwaho by’Umwihariko bityo rero NCPD ifatanyije n’inzego zibifitiye ububasha ikazahugura abarezi uburyo bukwiriye bwo kubigisha. Uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye nyuma yo kubona ibibazo Abafite Ubwo bumuga bugarijwe nabyo mu mwaka wa 2015. Igishimishije ni uko mu Rwanda bahise batangira kuwizihiza nk’uko byatangajwe na Bwana AKIMANIDUHAYE Dieudonne Umuyobozi wa OIPA (Organization for Integration of People with Albinism) mu Rwanda.

ABAFITE UBUMUGA BW’URUHU BARASHOBOYE NK’ABANDI

Bamwe mu Bafite ubumuga bw’Uruhu batanze ubuhamya bagaragaje ko nta na kimwe batashobora gukora gitewe n’ubumuga bw’uruhu bafite (kwiga, kwigisha, kuvura, imirimo y’amaboko …). Undi ufite Ubumuga bw’Uruhu yakundanye n’umukobwa hanyuma abo mu muryango w’umukobwa babujije umukobwa wabo kuzashyingiranwa nawe abyanze bavuga ko bazica ufite ubumuga bw’uruhu aho kugira ngo bazashyingiranwe nawe yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya iyo migambi mibisha bamufitiye yashakishije uburyo bwose azataruka iyo mitego. Abashoboye kwiga bavuze ko mu ishuri bahura n’imbogamizi zirimo kutareba neza ku kibaho, umubiri utihanganira izuba, guhabwa akato n’abandi bana bigana.

IBYIFUZO BY’ABANTU BAFITE UBUMUGA BW’URUHU

Abafite ubumuga bw’Uruhu  bongeye gusaba ko kubita amazina abapfobya byakurwaho, guhugura abarezi bakamenya uburyo bukwiye bwo kwigisha abafite ubu  bumuga kuko akenshi usanga bagira ibyo bakenera by’umwihariko nko kwicara imbere mu ishuri, guhabwa umwanya wihariye mu gihe cyo gukora ibizamini, kurindwa izuba kubera ko umubiri w’Abantu bafite ubu bumuga utabasha guhangana n’izuba.