ABAFITE UBUMUGA BARISHIMIRA IBYO BAMAZE KUGERAHO NYUMA Y’IMYAKA 5 NCPD ISHINZWE

Ubwo yafungura Inteko y’Inama rusange ya NCPD Umunyamabanga wa Leta UShinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Madamu Alvera Mukabaramba  yavuze ko  hari ibikorwa byinshi byiza byazamuye imibereho myiza y’abantu bafite Ubumuga nko gushyira mu byiciro abafite ubumuga no kubaha amakarita, guhugura Abantu bafite Ubumuga mu myuga itandukanye no kubashakira ibikoresho; gushakira insimburangingo n’inyunganirangingo ku bantu benshi batari bazifite,kwinjiza Abantu bafite ubumuga muri politiki na porogaramu zitandukanye, guteza imbere imikino n’imyidagaduro ku Bantu bafite Ubumuga, gukurikirana imikorere y’ibigo byita ku bantu bafite ubumuga no kubifasha ngo binoze serivisi bitanga, gushyira iby’ibanze bifasha abafite ubumuga gukoresha inyubako rusange (amazu, imihanda,..)

NYUMA Y’IMYAKA ITANU HARI IBIGIKENEWE GUKORWA

Nubwo hakozwe akazi kenshi ngo abafite ubumuga batere imbere haracyakenewe gukora ubuvugizi ngo abafite ubumuga bazitabweho haba ku rwego rwa Leta ndetse n’umuntu wese ku giti cye nko gushishikariza buri wese gukuriraho imbogamizi Abantu bafite Ubumuga, gushishikariza buri wese ko Abantu bafite Ubumuga nabo bashoboye ndetese bafite Uburenganzira nk’abandi batagomba guhishwa mu bikari cyangwa se ngo babure kwiga cyangwa se kuvuzwa n’ubundi uburenganzira.

BIMWE MU BIKORWA BITEGANYIJWE MU MWAKA WA 2016/2017

Guhugura komite  za  NCPD zatowe n’inzego zitandukanye (Ubugenzacyaha,Police, Abanyamakuru…)  kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za leta mu rwego rwo kwigira harateganya kwigisha abantu bafite imyuga izababeshaho harateganywa kandi gukora inkoranyamagambo  y’ururimi rw’amarenga izagaragaza amarenga akoreshwa mu rurimi rw’Amarenga yemewe mu Rwanda , hazabaho kandi gukomeza kwagura imbibi hahuzwa  Inama z’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba.

Inama y’Inteko rusange yarashimye ibyagezweho na NCPD ikomeza isaba kongera umurengo mu bikorwa byo guteza imbere Abantu bafite Ubumuga.