IDPD-2012 YIZIHIJWE MU KARERE KA BUGESERA

Ifoto:IDPD-2012 Bugesera

Buri mwaka ku itariki ya 03/12 Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.  Mu Rwanda, ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi wizihijwe ku itariki ya 03/12/2012, wizihirizwa kuri Stade Amahoro nto i Remera.

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, Umuryango w’Abibumbye (UN) watanze Insanganyamatsiko igira iti: « Gukuraho inzitizi hagamijwe kubaka Sosiyeti buri wese afitemo uruhare». Ku rwego rw’uturere uyu munsi ugenda wizihizwa hakurikije igihe akarere kaboneye ubushobozi.

Mu karere ka Bugesera Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga wizihijwe kuwa 07/03/2013, ukaba warijihijwe ku nkunga aka karere katewe n’Ubunyamabanga buhoraho bw’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu karere ka Bugesera yatangiye atanga ikaze ku bantu bitabiriye yerekana n’abashyitsi baje kwifatanya nabo mu muhango wo kwizihiza ibyo birori. Bamwe mu bashyitsi bari aho n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera akaba n’umushyitsi mukuru, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Abumuga n’Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’akarere ka Bugesera.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu karere ka Bugesera mu ijambo rye yashimiye akarere uburyo kababa hafi ariko nanone agaragaza bimwe mu bibazo by’ingutu bafite birimo : Inzitizi k’uburezi, Inzitizi k’ubuvuzi (mu kubona Insimburangingo n’Inyunganirangingo n’ubundi buvuzi bwihariye), Inzitizi ku murimo, Ingengo y’imari igenerwa abantu bafite ubumuga usanga ikiri hasi cyane ugereranije n’utundi turere aho usanga akarere ka Bugesera kaba kari mu turere twanyuma kandi nyamara mu mihigo usanga kaza muturere twa mbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yagejeje ku bari aho ko ibikorwa by’abantu bafite ubumuga bigenda bishakirwa umuti nkaho yagaragaje ko kubijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo ibiciro byamaze kumvikanwaho n’inzego bireba hasigaye Minisitiri ubifite mu nshingano ko abishyiraho umukono kugirango bitangire gukoreshwa. Yashishikarije kandi abantu bafite ubumuga kwibumbira mu ma koperative bahuza imbaraga zabo kugirango biteze imbere, bave ku rwego rw’abagenerwabikorwa bagere ku rwego rw’abafatanyabikorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera akaba n’umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yashimiye abitabiriye ibirori maze asezeranya abantu bafite ubumuga bo mu karere ka Bugesera ko bagomba kwitabwaho by’umwihariko ugereranije n’abatabufite, yanabijeje kandi ko ingengo y’imari ibagenewe izazamuka muri 2013/2014. Yashoje ashimira abitabiriye ibirori bose.

 

Byakusanyijwe na:

NKURAYIJA Marcel/NCPD