ABAFATANYABIKORWA BARANGIJE AMAHUGURWA BIYEMEJE KUBAKA UBUMWE

Ku munsi wa Kabiri w’amahugurwa yahuje NCPD n’abafatanyabikorwa bayo abayitabiriye, bongeye guhugurwa ku itegeko rigena amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire. Nk’uko byasobanuwe na Engineer MANIRAGUHA J.Baptiste umukozi wo mu kigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) , wavuze ko inyubako rusange  ari inyubako zikorerwamo ibikorwa rusange cyangwa zakira abantu benshi nk’amasoko, amashuri, insengero,Ibiro..., yakomeje avuga ko  iteka rya Minisitiri No 04/cab.M/015 ryo ku wa 18/05/2015 rigena  amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire rigena ibipimo ngenderwaho birebana n’ibifasha abafite ubumuga ku buryo badahezwa cyangwa ngo bagere bigoranye ku bikorerwa muri izo nyubako. Abari mu mahugurwa basobanuriwe ko iri teka rigena ko inyubako yakira abantu benshi yaba igeretse cyangwa itageretse igomba kugira ibifasha Abantu bafite ubumuga. Mu gihe ifite amagorofa abiri gusubiza hejuru igomba kugira Rampe idahanamye cyangwa “Ascenseur”   ikindi kandi ni uko ibifasha abafite ubumuga bigomba kuba byujuje ubuziranenge cyangwa se ibipimo ngenderwaho kuko hari aho usanga bikorwa ariko bigakorwa nabi bitari kinyamwuga.

Ingamba ziriho ngo bigerweho ni uko umuntu wese utanze dosiye isaba ibyangombwa byo kubaka ku karere; iyo dosiye yemerwa ari uko ubishinzwe yabanje kugenzura niba uwakoze inyigo yujuje ibisabwa byose kandi ibifasha abafite ubumuga bikubiye mu bisabwa. Na nyuma yo kuyubaka kandi ubugenzuzi bukurikirana niba ibyateganyijwe mu nyigo ari byo byubatswe.Iyo bitabaye ibyo uwubaka arabikosora yabyaga akabihanirwa hakurikijwe ibihano bikubiye mu  iteka ryavuzwe hejuru riteganya.

Aba bafanyabikorwa barangije amahugurwa biyemeje kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’Abakozi bashinzwe Abantu bafite Ubumuga mu Turere n’abahuzabikorwa b’Abantu bafite Ubumuga mu rwego rw’Akarere kuko hari igihe usanga hari ibikorwa usanga bikorerwa abantu bafite Ubumuga mu Turere nyamara ugasanga badasangira amakuru.  

Mu rwego rwo guhuza imbaraga NCPD yongeye guhamagarira buri mufatanyabikorwa kwiyandikisha no gushyira amakuru ku rubuga(Ressource Map) ruhuza inzego zose zikorera Abantu bafite Ubumuga bityo hakaba guhuza no gusangira ibikorerwa Abantu bafite Ubumuga.