GASABO: KOMITE ZA NCPD ZAHUGUWE KU NSHINGANO ZAZO

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9/5/2018, amahugurwa ya komite za NCPD zatowe yakomereje  mu Karere ka Gasabo aho haguwe inzego za NCPD zo mu mirenge ya Kimironko, Remera,Kacyiru, Kimihurura. Mu ijambo ry’Umuhuzabikorwa wa NCPD mu Karere ka Gasabo Bwana MUSOLINI Eugene yahamagariye abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikirana neza, abasaba ko batagira icyo bataha badasobanukiwe kuko bahamagarirwa gukorera abafite ubumuga babatoye. Muri aya mahugurwa hibanzwe ku ngingo z’ingenzi zikurikira: Inshingano za komite nyobozi, imiyoberere myiza, amategeko arengera Abantu bafite Ubumuga. Abitabiriye aya mahugurwa bishimiye aya mahugurwa bahawe kuko bahavanye ubumenyi bugendanye n’ibigendanye n’inshingano batorewe nk’abayobozi batorewe guhagararira abantu bafite ubumuga. Mukagasana Christine umuhazabikorwa wa NCPD  mu Kagari ka Bibare yavuze  ati : “ Sinari nzi ko umuntu  ufite ubumuga afite uburenganzira bwo kubona services ziyongera kuzo nkeneye nk’umuntu  ufite Ubumuga, nko kubakirwa inzira yorohereza  ubufite, guhabwa umusemuzi w’amarenga igihe habaye inama cyangwa se ibiganiro bitambuka kuri Televiziyo, kubona inyandiko zanditse muri braille,…,”. Amahugurwa akaba akomereje mu Karere ka Gasabo aho harimo guhugurwa abagize komite za NCPD zo mu mirenge ya Gasabo.