ATITAYE KU BUMUGA AFITE RUKIMBIRA AFITE INZOZI ZO KUZABA UMUNYAMAKURU

Ubwo abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga basuraga RUKIMBIRA Godefroid, akaba ari umunyeshuri wiga mu  mashuri yisumbuye muri college ya Christ Roi Nyanza, yavuze ko   mu buzima ari ngombwa kwigirira icyizere. RUKIMBIRA  Godefroid ugendera mu kagare akaba   afite ubumuga  bw’ingingo, uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa kane w’indimi mu kigo cya Christ Umwami giherereye  mu Karere ka Nyanza Intara y’Amajyepfo, avuga ko nubwo afite ubumuga bw’ingingo afite icyifuzo cyo kuzaba umunyakuru mu minsi iri mbere. Yagize ati: “Ntabwo nitaye ku bumuga mfite ahubwo nigana umwete  ntegura ejo heza hazaza.” Iyo ashimangira iki cyifuzo abihamisha ko ubwo yakoraga ikizamini cyo kurangiza icyiciro cya tronc commun, yari yarasabye kuziga muri Christ Roi, none yarahatsindiye kandi afite amanota meza.  Ubwo abakozi b’Inama y’Inama y ‘Abantu bafite Ubumuga bamusuraga aho ari ku ishuri, yavuze ko uretse ikibazo cy’ubumuga afite butuma adashobora gukora imirimo imwe n’imwe ubusanzwe nta kibazo afite ku bigendanye no kwiga kuko yiga agatsinda. Madamu UWAMARIYA Florentine na KAMANZI Theoneste baganirije abanyeshuri n’abarezi bo muri iri shuri uburenganzira   bw’abantu bafite ubumuga ndetse n’iteka   rya Minisitiri No 04/cab.M/015 ryo ku wa 18/05/2015, rigena  amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire n’ibipimo ngenderwaho birebana n’ibifasha abafite ubumuga ku buryo badahezwa cyangwa ngo bagere bigoranye ku bikorerwa muri izo nyubako ryubahirizwa kuko muri iri shuri hakiri imbogamizi zikumira Abantu bafite Ubumuga. Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rya Christ Roi Isaac HAGENEIMANA yemeza  ko Rukimbira nubwo afite ubumuga yigana umwete kandi agatsinda. Umuyobozi w’amasomo muri College Christ Roi avuga ko hari bamwe bagitekereza ko abafite ubumuga badashobora kwiga no gukora akazi nyamara we akaba atanga ubuhamya ko hari abafite ubumuga bamwigishije muri Universite kandi bigishaga neza. Yakomeje avuga ko muri iki gihe hari mashuri yubatswe kera ku buryo ibikorwa remezo bitorohereza Abantu bafite Ubumuga ariko akavuga ko ishuri rya Christ Roi rizagenda rivugurura buhoro buhoro.