NGAMBA KI MU GUTEZA IMBERE IMIKINO Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA MU RWANDA?

Mu gusubiza iki kibazo, ku itariki ya 28 Ukuboza 2012, mu cyumba cy’Inama cya Hoteli “Chez Lando”  i Kigali, hateraniye inama y’umunsi umwe yahuje Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga n’amakipe y’imikino y’abantu bafite bumuga hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi amakipe ahura nazo n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

Mu gutangiza inama ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Inama y’Igihugu y’ Abantu bafite ubumuga Bwana NDAYISABA Emmanuel yashimiye abantu bose bayitabiriye, anabamenyesha ko ari inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ingamba zafatwa mu guteza imbere imikino y’abantu bafite ubumuga.

ABITABIRIYE INAMA:

  • Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga
  • Umukozi ushinzwe iterambere ry’ imikino n’imyidagaduro muri Minisitere y’umuco na siporo
  • Umukozi ushinzwe imikino n’imyidagaduro mu Nama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga
  • Umukozi ushinzwe ubujyanama n’ubuzima mu Nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga
  • Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga
  • Abakozi bashinzwe umuco na siporo mu turere dufite amakipe y’imikino y’abantu bafite ubumuga
  • Abakozi bashinzwe ibikorwa by’abantu bafite ubumuga mu turere dufite amakipe y’imikino y’abantu bafite ubumuga aho bari
  • Abahagarariye amakipe y’abantu bafite ubumuga
  • Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga baturutse mu turere dufite amakipe y’imikino y’abantu bafite ubumuga

Ibyari ku murongo w’ibyigwa

  • Kurebera hamwe uko amakipe y’imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ahagaze n’imbogamizi ahura nazo
  • Kurebera hamwe akamaro ka siporo muri rusange, ku bantu bafite ubumuga by’umwihariko no kubashishikariza kurushaho kwitabira imikino mu rwego rwo kwiteza imbere no kwikura mu bwigunge
  • Kurebera hamwe uko twakora ubuvugizi ku mbogamizi abantu bafite ubumuga bahura nazo mu kwitabira ibikorwa bya siporo

Ibiganiro byatanzwe:

  • Itegeko rirengera abantu bafite ubumuga cyane cyane icyo rivuga ku mikino y’abantu bafite ubumuga.
  • Ibyavuye mu gusura amakipe y’imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

Imyanzuro yafashwe:

Nyuma yo kurebera hamwe inzitizi amakipe y’imikino y’abantu bafite ubumuga ahura nazo no gusobanukirwa neza akamaro ka siporo n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu mikino n’imyidagaduro hafashwe imyanzuro ikurikira:

  • NCPD ifatanyije na MINISPOC bagomba gushakira amahugurwa ahagije abasifuzi n’abatoza b’amakipe y’abantu bafite ubumuga.
  • Buri Karere kagomba gushyiraho amakipe y’imikino y’abantu bafite ubumuga.
  • Hemejwe ko muri buri sitade y’imikino hazajya hateganywa Parikingi igenewe abantu bafite ubumuga kimwe n’ibindi bintu byose byakorohereza abafite ubumuga gukurikirana imikino nk’abandi bantu badafite ubumuga.
  • Hasabwe ko MINISPOC izajya iteganya amafaranga ashyirwa mu turere yo gufasha amakipe y’abantu bafite ubumuga.
  • Hasabwe ko hashyirwaho Federasiyo y’imikino y’abantu bafite ubumuga kugira ngo babone ubuzima gatozi bityo bajye babasha kubona abaterankunga.
  • Gushyiraho Policy ya sport y’abantu bafite ubumuga.
  • Kumenyekanisha imikino y’abafite ubumuga mu bitangangazamakuru no kurushaho gukorana na ryo mu mikino yose izajya ikorwa.
  • MINEDUC ifatanije na MINALOC barasabwa kwigira hamwe uburyo bwo gushyiraho no kunoza siporo y’abantu bafite ubumuga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza.
  • MINISPOC igomba gushyira amakipe y’abantu bafite ubumuga ku rutonde rw’amakipe ifite.
  • Hemejwe ko inama nyunguranabitekerezo zigamije guteza imbere imikino y’abantu bafite ubumuga zajya zikorwa kenshi. Bityo, hemezwa ko inama itaha izaba mu kwezi kwa gatatu 2013.

 

Byateguwe na Nyirabugenimana Sylvie

                         Umukozi ushinzwe itumanaho/NCPD