RBC INKURU NZIZA yahuguye abafite ubumuga 33 mu bukorikori

Ibyo abahuguwe bakora(Foto: NCPD)

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 7 Kamena 2013 hasojwe amahugurwa y’abantu bafite ubumuga bagera kuri 33 baturutse mu mirenge ya Kigarama na Gatenga yo mu karere ka Kicukiro bahawe amahugurwa ku bukorikori buciriritse. 

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umuvugizi w’amatorero y’INKURU NZIZA mu Rwanda, Umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ari nawe wari Umushyitsi mukuru,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA, Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abantu bafite ubumuga ndetse n’Ushinzwe amakoperative mu murenge wa Gikondo.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi wa RBC Inkuru Nziza, Bwana Murenzi Augustin yasobanuriye abitabiriye uyu muhango ko  Ikigo RBC Inkuru Nziza ari ikigo kivura kandi kigafasha abantu bafite ubumuga ndetse kigatanga inama ku bantu bafite ubumuga. Kikaba cyarashinzwe  n’itorero INKURU NZIZA mu Rwanda mu mwaka w’1997. Yaboneyeho kumenyesha abari aho ko mu minsi ya vuba, hagiye gutangira gahunda y’ubuvuzi bwimbitse burimo no kubaga indwara z’abantu bafite ubumuga.

Uhagarariye abahuguwe, Bwana Gasasira William yashimye abagize uruhare bose kugira ngo iki gikorwa kigerweho. Yakomeje yerekana ibyo bahuguweho harimo gukora impapuro n’ibikapu bahahiramo, amakarita yo kwandikiranaho (cartes postales) ndetse n’imitako inyuranye ikozwe mu birere n’ibindi bikoresho byoroshye. Ku bijyanye n’inyungu bakuye mu mahugurwa, yavuze ko bakuyemo ubumenyi ngiro, kumenyana ndetse bakageza n’aho bashyiraho Koperative izajya ikora ibijyanye n’ubukorikori. Iyi Koperative yahise inatorerwa abayobozi bayise “IMBARUTSO”, Perezida watorewe kuyiyobora akaba ari Bwana UWIZEYIMANA Alphonse.

Muri ay’amahugurwa, abagize iyi Koperative nshya yashyizweho bahise batanga umugabane shingiro; ku buryo ubu, hamwe n’umusanzu w’ukwezi kwa mbere bafite umutungo ugera ku mafaranga ibihumbi Magana atatu mirongo itandatu na bitanu (365,000 Rwf).

Uretse ibijyanye n’ubukorikori, abahuguwe bahawe n’abakozi b’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ibiganiro binyuranye byabafasha muri gahunda yo kwiteza imbere. Muri byo twavuga: Amategeko arengera bantu bafite ubumuga, Gukora koperative, kuyikurikirana no kuyiteza imbere ndetse no gukora umushinga w’ubucuruzi.

Ushinzwe amakoperative mu murenge wa Gikondo yashimiye abitabiriye amahugurwa kuba barashyizeho Koperative abakangurira kurushaho gukorera hamwe mu bunyangamugayo maze abizeza ubufatanye cyane cyane mu bijyanye no gukora amategeko ya Koperative.

Umuvugizi w’amatorero y’INKURU NZIZA mu Rwanda, Pasiteri Ugirimbabazi Elie yashimiye Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yagaragaje ubushake ndetse n’imbaraga nyinshi  mu guteza imbere abantu bafite ubumuga ndetse anashimira Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yateye inkunga iki gikorwa. Yanashimiye abahuguwe kuba baribumbiye hamwe maze abasezeranya inkunga yo kubashakira isoko ry’ibyo bazajya bakora.

Umuyobozi ushinzwe Imari n’abakozi mu Nama y’Igihugu akaba n’Umushyitsi mukuru, Bwana Rugemintwaza Jérôme yavuze ko kugira ubumuga atari ukudashobora nk’uko bigaragazwa n’ibyamuritswe byakozwe n’abahuguwe maze abasaba gukorana umwete bakanoza ibikorwa byabo kugira ngo bizabashe guhangana n’ibindi ku isoko. Mu gusoza, yabijeje ubufatanye.

Muri uy’umuhango, uretse abantu 33 bakurikiranye amahugurwa y’ubukorikori, hari umuntu umwe wahawe impamyabushobozi yo kuba umufasha w’abagorora ingingo (Assistant physiotherapist).

Byakusanyijwe na Nyirabugenimana Sylvie

Umukozi ushinzwe itumanaho ridaheza/NCPD