Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Kamena 2018, i Kigali hateraniye Inama Rusange ya 8 isanzwe ku rwego rw’Igihugu. Iyi nama iba rimwe mu mwaka, ikaba yitabirwa n’abagize komite Nyobozi ya NCPD ku rwego rw’Igihugu, Umujyi wa Kigali, Intara ndetse n’uturere. Nyuma yo kubona ko hari bamwe mu bahuzabikorwa ba NCPD badatanga raporo Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Madamu Alvera Mukabaramba yongeye gusaba ko nubwo ari abakoranabushake bagomba kuzuza inshingano zabo bitaba ibyo bakegura. Yabwiye abahuzabikorwa ko gukorera Abantu bafite Ubumuga biri mu nshingano batorewe. Iyi nama yafunguwe ku Mugaragaro na Honorable Rusiha Gaston, yashimiye abitabiriye inama akomeza kubasaba gutanga ibitekerezo bizateza imbere imibereho myiza y’abantu bafite Ubumuga babatoye, naho mu ijambo ry’ikaze rya Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga Bwana Niyomugabo Romalis yongeye guhamagarira abitabiriye inama kunoza imikoranire n’inzego zose zitandukanye hagamijwe kubaka igihugu twifuza. Kubigendanye n’Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama rusange ya 7 yabaye ku wa 09/06/2017, Bwana NIYOMUGABO Romalis yabwiye abari mu nama ko imyanzuro imaze kugerwa ku kigereranyo gishimishije kandi ko hari icyizere cy’uko imyanzuro izashyirwa mu bikorwa 100% kuko hari ibindi bigikorwa. Ku bigendanye nuko ingengo y’Imari yakorejwe ushinzwe Imari n’ubutegetsi muri NCPD Bwana Rugemitwaza Jerome yeretse abari mu nama uko ingengo y’imari yakoreshejwe basanga kugeza ubu ingingo y’Imari imaze gukoreshwa kuri 81% abari mu nama babajije impamvu igengo y’Imari itakoreshwejwe 100%, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD wa asubiza ko hari impamvu amafaranga atarakoreshwa yose ari uko hari abatarazana inyemezabuguzi ku buryo ikoreshwa ingengo y’imari riziyongera. Muri iyi nama kandi Umunyamabanga Nshingwa wa NCPD yabwiye abari mu nama ko mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2017-2018, uzarangwa n’ibikorwa byo kongerara imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga, gusubiza mu ishuri abantu bafite ubumuga bayavuyemo, gutanga insimburangingo n’inyunganirango, gukurikirana igikorwa cy’amatora y’abagize Inteko ishingamategeko, gutera inkunga amakoperative, gushakira akazi abantu bafite ubumuga mu nganda zitunganya ikawa, kwizihiza IDPD. Ubwo yasozaga inama Umunyamabanga wa Leta mri MINALOC Madamu Alvera MUKABARAMBA yasabye abahagarariye Abantu bafite Ubumuga bo mu mujyi wa Kigali gukurikirana Abantu bafite Ubumuga bahawe insimburangirangingo n’inyunganirangingo bakaba barazigurishije bakazakomezwa kwigishwa bakareka ibikorwa byo gusabiriza. Yashimiye abahuzabikorwa ba NCPD ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba bakorana umwete kubera ko batangira raporo ku gihe, hanyuma asaba abandi bahuzabikorwa bo mu Ntara y’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali gutangira raporo ku gihe. Yongeye gusaba abahuzabikorwa kwihutisha itangwa ry’amakarita y’Abantu bafite Ubumuga akiri ku mirenge ataragera kuri ba nyirayo.