ABAYOBOZI B’UTURERE BUNGIRIJE MU MAHUGURWA YO KWINJIZA ABAFITE UBUMUGA MURI GAHUNDA ZA LETA

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) ikomeje guhugura inzego zitandukanye uburyo bwo kwinjiza Abantu bafite Ubumuga muri gahunda za Leta. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018, aya mahugurwa yo kwinjiza Abantu bafite ubumuga muri gahunda za Leta yahuje NCPD n’Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage bo mu turere twose two mu Rwanda.  Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC madamu Alvera MUKABARAMBA yongeye kwibutsa aba boyobozi ko nta kiciro na kimwe kigomba gusigara inyuma muri gahunda za Leta, akaba yavuze ati “kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda za leta ni inshingano za buri wese, kugira ngo rero ibyo bigerweho abayobozi tugomba gusobanukirwa uburyo bwo kubinjiza muri gahunda za leta ndetse no kumenya uburenganzira bwabo.” Yakomeje avuga ko hari abantu bagihisha abana bafite ubumuga ntibige, ntibitabweho niyo mpamvu iki kibazo kigomba kurangira hakozwe ubukangurambaga. Yagize ati:”ibi bibazo ntabwo byakagombye kuba bikiriho kandi hari abakozi bashinzwe abafite ubumuga muri buri karere.” Yongeye agira ati:’’Nimumenye ibibazo bihari hakorwe ubuvugizi.”Aha akaba yibanze, ku bantu bafite ubumuga bagisabiriza, abatagira utugare kandi bakwiye kuduhabwa, abahawe ubufasha ariko hakabura ababikurikirana. Bwana NIYOMUGABO Romalis Perezida wa NCPD yasabye ko imirimo rusange ikorwa muri VUP, abafite ubumuga bajya bahabwamo akazi, abafite ubumuga ntibakwiye guhezwa aho yavuze ko ufite ubumuga ashobora kuba kapita bityo nawe  agafashwa kwifasha. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana NDAYISABA Emmanuel yagize ati “icyo twifuza ni uko abafite ubumuga bashyirwa muri gahunda zibateza imbere.” Nyuma y’amahugurwa aba bayobozi biyemeje ko mu bikorwa by’iterambere bazajya bita ku bantu bafite ubumuga.