INTEKO RUSANGE YABAYE KU NSHURO YA 11 Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA, YISHIMIYE KO POLITIKE YO KURENGERA ABAFITE UBUMUGA YEMEJWE

Ku wa 16 Kamena 2021, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yayoboye inama y’Inteko rusange 11  y’Abantu bafite ubumuga.  Mu gutangiza inama Umunyambanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madamu Nyirarukundo Ignatienne yashimiye Inzego za NCPD zatowe ngo zihagararire Abantu bafite ubumuga, uruhare zigira mu iterambere ry’igihugu.  Yakomeje kandi ashima uko imyanzuro y’Inteko rusange zabanje zagize sumusaruro mwiza, nkuko bigaragarira mu bikorwa byagezweho mu turere no mu bafatanyabikorwa.  Yakomeje agira ati: Turashima   Leta yacu yashyizeho  Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ,kugira ngo yite by’umwihariko ku bibazo Abantu bafite Ubumuga bahura nabyo. Leta yashyizeho gahunda zitandukanye mu kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga muri gahunda ya Leave no one behind,(Nta n’umwe usigaye inyuma) hanashyirwaho uburyo Abantu bafite Ubumuga bazoroherezwa mukubona servisi”.

Nkuko bigaragagara serivice zitaweho muri gahunda nyinshi; Gahunda y’uburezi budaheza igenda irushaho gushyirwamo imbaraga no gushakira Abantu bafite Ubumuga buruse irakomeje, Mu buzima: kubonera insimburangingo n’inyunganira  hifashishijwe Ubwisugane mu kwivuza. Mu bijyanye n’umurimo Abantu bafite Ubumuga  bagiye bafashwa kubonerwa umurimo binyuze muri gahunda ya Kora wigire,haribyinshi bimaze gukorwa bijyanye no kubaka ibikorwa remezo  bidaheza, kubaka imihanda yita no ku bantu bafite ubumuga, imadoka zorohereza abafite ubumuga zaratumijwe….,Abahabwa inkungay’ingoboka barongerewe n’imirimo y’amaboko ya muri VUP, Programu ngari  n’izindi gahunda nyinshi na za Programe zitandukanye zigamije iterambere….

Mu gusoza Inteko rusange ya 11 ya NCPD abayitabiriye bishimiye ko politike yo kurengera abafite ubumuga yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri bityo bakaba bishimira ko Leta y’ u Rwanda ikomeje gushyiraho ingamba zidaheza abantu bafite ubumuga mu nzego zose. Inama y’Inteko rusange 11  y’Abantu bafite ubumuga ikaba iteganyijwe kongera kuba mu kwezi kwa gatandatu 2022, aho bazasuzuma uko imihigo y’umwaka 2021-2022 yashizwe mu bikorwa, ndetse bakazemeza n’imihigo izakurukiraho mu mwaka w’ingengo ya 2022/2023.