INAMA RUSANGE YA 12 YA NCPD YATERANYE KU WA 10 KAMENA 2022

Iyi nama Rusange ya NCPD ku rwego rw’Igihugu iba rimwe buri mwaka yateraniye i Kigali kuri uyu wa 10 Kamena 2022. Mu ijambo ry’ikaze rya Perezidante wa NCPD Madamu MBABAZI Olivia, yasabye abagize Komite za NCPD gukorana n’Inzego z’Ibanze hagamijwe gukora ibiteza imbere umuturage wo hasi cyane cyane ufite ubumuga.  Yongeyeho ko kuba aribwo bakinjira mu nshingano bazakomereza aho abo basimbuye bari bagejeje bakora ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite ubumuga.  Inama Rusange ya 12 yafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madamu Ingabire Assoumpta. Yashimiye abayitabiriye bo muri Komite za NCPD guturuka ku rwego rw’Akarere, Intara, Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’Igihugu bose hamwe bakaba ari 223 muri 253.  Mu ijambo ryo gufungura iyi nama yavuze ko ari umwanya mwiza wo gufata imyanzuro izafasha gukemura ibibazo binyuranye abantu bafite ubumuga bahura nabyo. Yishimiye ko hari ibikorwa bizamura imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga imaze kugerwaho mu myaka 12 NCPD imaze igiyeho, bimwe muri ibyo  harimo gushyiraho amategeko arengera Abantu bafite ubumuga, Politike y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga,  kwizihiza buri mwaka Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga, gukorera ubuvugizi Abafite ubumuga mu Rwanda no mu  mahanga, gahunda y’Igihugu yo gufasha  abantu bafite ubumuga batishoboye. Abari mu nama bashimiye uburyo ingengo y’Imari yashyizwe mu bikorwa n’ubwo abakozi bagabanutse, Inama yasabye ko abagize komite Nyobozi bazakomeza gukorera ubuvugizi Abantu bafite Ubumuga bagihohoterwa, bongeye gusaba ko NCPD yazakomeza gukora ubuvugizi mu nzego zose zikazagena ingengo y’imari yo gukuriraraho imbogamizi Abantu bantu bafite Ubumuga. Iyi nama rusange ya 12 ya NCPD yitabiriwe kandi na Honarable Alex Bahati uhagarariye Abantu bafite Ubumuga mu Nteko y’Afurika y’Iburasirabura na Honorable Musolini Eugene uhagarariye Abantu bafite ubumuga mu Nteko Inshinga Amategeko  y’u Rwanda   Umutwe w’Abadepite.