BUGESERA NCPD YAKOZE AMAHUGURWA KURI GAHUNDA YA TUBARERE MU MURYANGO

Ku itariki ya 26 Gicurasi 2022, mu cyumba cy’inama cya La Palisse Hotel Nyamata, habereye amahugurwa yateguwe na NCPD kuri gahunda ya Tubarerere Mu Muryango agamije gukora ubukangurambaga bwo kuvana abana bafite ubumuga mu bigo bakarererwa mu miryango.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakozi b’Akarere barimo  Umuyobozi w’Ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza, Ushinzwe ibikorwa by’abantu bafite ubumuga, Umukozi wa NCDA, Ushinzwe imishinga mito no kongerera ubushobozi  abagore n’urubyiruko, Abakozi ba  NCPD ku Karere, Uhagarariye NCPD mu Murenge wa Nyamata, Abahagarariye ibigo bya AVEH-Umurerwa na CECHE bibamo abana bafite ubumuga n’abakozi babyo babikoramo, Abahagarariye ababyeyi 8 bafite abana baba muri ibi bigo, Inshuti z’Umuryango 3, Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, Uhagarariye Chance for Childhood. Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere ry’Imibereho myiza, Bwana MURENZI Jean Marie vianney, mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera yahaye ikaze abitabiriye amahugurwa arayatangiza ku mugaragaro.

Ibiganiro byibanze ku burenganzira bw’abana bafite bwo kurererwa mu muryango basaba abahuguwe guhora bakora ubukangurambaga mu babyeyi no mu bayobozi b’inzego z’ibanze. Hagaragajwe amateka y’iyi gahunda ya TUBARERE MU MURYANGO, ibimaze kugerwaho, ibitarakorwa n’imbogamizi iyi gahunda ihura nazo mu ishyirwa mu bikorwa. Ababyeyi b’abana bafite ubumuga kandi bazakomeza gukangurirwa kugira uruhare rudasimburwa mu kubahiriza uburenganzi bwabo bwo kurererwa mu muryango nk’abandi bana badahezwa cyangwa akato. Abari mu nama basabye ko Inshuti z’Umuryango na Malayika Murinzi bakwiye gushimirwa ubwitange bagira muri iyi gahunda yo kuvana abana  mu bigo bakabarera  mu miryango kandi bakirinda gucika intege cyangwa gukorera inyungu. Abafite abana bafite ubumuga babwiwe ko mbere yo kuzana abana mu muryango bagomba gutegurwa neza kugira imibereho y’abana itaba mibi kurusha iyo bari bafite mu bigo. Na none kandi abana bazashobora kubona imiryango ibakira bazakomeza kwitabwaho mu bigo bishingiwe na nyir’ikigo. Habonetse ikibazo cy’Abana bafite bagomba korohererezwa guhabwa serivisi z’irangamimerere, abatarazihabwa bagakorerwa ubuvugizi, abakeneye serivisi z’ubuvuzi bagomba gukorerwa ubuvugizi cyane igihe ababyeyi babo batishoboye, Abana bafite ubumuga bagomba gufashwa kwiga hashingiwe ku byo buri wese afitiye ubushobozi bwo kwiga.

Aya mahugurwa ya Tumurere Mu Muryango akazakomereza ahandi mu gihugu.