NCPD IKOMEJE GUSHISHIKARIZA ABANYARWANDA KURERA ABANA MU MURYANGO

Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda ya Tumurere Mu Muryango (TMM) ikaba ari gahunda igamije gushishikariza ababyeyi kurera abana bafite Ubumuga mu muryango. Uyu munsi tariki ya 25 Gicurasi 2022, mu Karere ka Huye, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yagiranye Inama n’Abayobozi bo mu Karere bashinzwe imibereho myiza, Abayobozi b’ibigo byakiriye Abana bafite ubumuga, abarezi b’abana bafite Ubumuga ndetse n’Ababyeyi babyaye Abana bafite Ubumuga.  Nkuko byakunze kugaragara ni uko iyo ababyeyi babyaye abana bafite ubumuga akenshi usanga babajyana mu bigo aho kubarera mu miryango, kurera abana hanze y’imiryango ni ukubavutsa uburenganzira bwabo bwo kurererwa mu muryango aho umwana aba yavukijwe uburenganzira bwo kurerwa n’Ababyeyi be ndetse usanga baba biyambuye inshingano zo kurera abo babyaye.  Ababyeyi baje muri iyi nama babwiwe ko gahunda ya Tumurere Mu Muryango itangamije gukura Abana mu bigo ibajyana mu miryango bihutiyeho ko ahubwo ari gahunda yo gushishikariza ababyeyi inyungu zo kurera Abana mu muryango. TMM rero ni gahunda ishyirwa mu bikorwa habanje gutegurwa  ababyeyi, abana n’abayobozi b’ibigo. Ababyeyi bamaze kwakira aba bana bari mu bigo barishimira ko ubuzima bwabo bwarushijeho kuba bwiza aho bagereye mu miryango. Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Huye Madamu Kankesha Annonciata yavuze ko iyo umwana yakiriwe mu muryango bitera ishema ndetse ko Leta ifasha umuryango kwakira umwana ndetse ko kuba ufite umwana ufite ubumuga atari ipfunwe ahubwo bakwiye kugira ishama ryo kwitwa umubyeyi.